skol
fortebet

Uganda : Abantu 6 bakatiwe bazira kwangiza urwuli rw’inka za Perezida Museveni

Yanditswe: Friday 10, Mar 2017

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Uganda abantu batandatu bakatiwe imyaka itatu y’ igifungo bazira kwangiza urwuli Perezida Museveni yororeramo iherereye ahitwa Sembabule mu karere ka Gomba.
Abo uko ari batandatu batawe muri yombi tariki 11 Ukuboza 2016, nyuma yo gufatanwa ibizingo 26 bya senyenge yari yarakoreshejwe mu kuzitira ifamu ya Perezida Museveni.
Uko ari batandatu ni abaturage bo mu mujyi wa Kampala, ni Caleb Ahimbisibwe, Jeremy Ssemugenyi, Isaac Mutabike, Johan Muwanguzi, Umar Mugerwa na Charles (...)

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Uganda abantu batandatu bakatiwe imyaka itatu y’ igifungo bazira kwangiza urwuli Perezida Museveni yororeramo iherereye ahitwa Sembabule mu karere ka Gomba.

Abo uko ari batandatu batawe muri yombi tariki 11 Ukuboza 2016, nyuma yo gufatanwa ibizingo 26 bya senyenge yari yarakoreshejwe mu kuzitira ifamu ya Perezida Museveni.

Uko ari batandatu ni abaturage bo mu mujyi wa Kampala, ni Caleb Ahimbisibwe, Jeremy Ssemugenyi, Isaac Mutabike, Johan Muwanguzi, Umar Mugerwa na Charles Serwadda.

Umushinjacyaha Allan Mucunguzi, yabwiye urukiko ko abo bagabo bafatanywe ibyo bizingo bya senyenge nyamara byari byaribwe. Yongeyeho ko ibyo bizingo byari bizitiye urwuli rw’ inka za Perezida Museveni.

Mucunguzi yakomeje avuga ko ibyo bizingo bifite agaciro ka miliyoni 53 z’ amashingi kandi ko zari zizitiye ahantu hafite uburebure burenga kilometero

Muri urwo rubanza urukiko rwumvise abatangabuhamya bagera 11 barimo abapolisi babiri. Umushinjacyaha kandi yagaragarije urukiko amakamyo atatu yatwaye ibyo bizingo abijyana mu mujyi wa Kampala.

Abo bantu uko ari batandatu ngo bari bamaze kuba ibirangirire mu kwiba ahantu kure kuko bari basanze bava mu mjyi wa Kampala bakajya kwiba Sembabule ku mupaka.

Bose uko ari batandatu baracyari urubyiruko. Urukiko rwavuze ko bafite imbaraga ariko bakaba baranze kuzikoresha ahubwo bagahitamo gutungwa n’ ibyibano.

Dail Monitor yatangaje ko undi muntu wari ukirikiranyweho ubufatanyacyaha n’ abo uko ari batandatu urukiko rwasanze icyaha kitamuhama akagirwa umwere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa