skol
fortebet

Uganda : Abanyeshuri 150 batawe muri yombi kubera guteza akaduruvayo mu mujyi

Yanditswe: Sunday 09, Apr 2017

Sponsored Ad

Polisi ya Uganda yataye muri yombi nibura abanyeshuri 150 basindiye mu kabyiniro ko mu mujyi wa Mbale mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira kuri iki Cyumweru tariki 9 Mata 2017 bagateza akavuyo mu mujyi.
Abo banyeshuri bo mu bigo bitandukanye byo muri Uganda basanganywe ibiyobyabwenge n’ udukingirizo. Bari bafite akamenyero ko kujya mu kabyiro kitwa Lavilda buri wa Gatandatu. Kuri iyi nshuro basinze bateragura amabuye abagenzi n’ imodoka zatambukaga muri ako gace.
Umuyobozi wa polisi mu (...)

Umuyobozi wa polisi mu mujyi wa Mbale wategetse ko abo banyeshuri bafungwa yavuze ko barimo abakiri bato bafite imyaka 15 y’ amavuko.

Yagize ati “Twahisemo gufunga abanyeshuri 150…barimo abakiri bato bafite nk’ imyaka 18 y’ amavuko. Twabasanganye ibiyobyabwenge n’ udukingirizo”

Uwo mupolisi yongeyeho ko bamwe muri abo banyeshuri barimo babyina mu kabyiniro basa n’ abatambaye. Avuga kandi ko utubyiniro two muri ako gace twishimishirizwamo n’ abana batarageza ku byaka y’ ubukure kandi binyuranyije n’ amategeko.

Dail monitor dukesha iyi nkuru yatangaje ko benshi muri abo banyeshuri ari abiga mu bigo bicumbikira abanyeshuri.

Ahweera yavuze ko abo banyeshuri bose bafungiwe kuri sitasiyo ya polsi ya Mbale, ngo barimo gusuzumwa bazavamo abazagezwa imbere y’ ubutabera.

Yagize ati “Twatangiye kubasuzuma, abo twafatanye ibiyobyabwenge bazahanwa”

Uyu mupolisi yakomeje avuga ko hari na bamwe mu bayobozi b’aka kabyiniro batawe muri yombi bakurikiranyweho kureka abana bari munsi y’imyaka 18 bakinjira ariko by’umwihariko abana bafatanywe ibiyobyabwenge bo bakaba bagomba gukurikiranwa ku rundi rwego.

Pamela Watuwa, ni umuyobozi wungirije w’umujyi wa Mbale, yibukije ababyeyi inshingano za bo n’uruhare mu burere bw’abana cyane cyane mu gihe bari ku masomo ko batagomba kujya mu tubari n’ahandi hashobora gushyira ubuzima bwa bo mu kaga.

Yakomeje avuga ko aba bana iyo bamaze kubyina no kunywa ibiyobyabwenge batangira kwijandika mu bikorwa by’ubusambanyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa