skol
fortebet

Uganda: Airtel na MTN bahagaritse serivisi za Mobile Money

Yanditswe: Tuesday 06, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Nyuma y’uko byavumbuwe ko hari abajura mu by’ikoranabuhanga binjiriye ububiko bw’ibigo bibiri bikomeye mu itumanaho rya Uganda na Banki imwe, serivisi zo guhererekanya amafaranga mu buryo bw’ikoranabuhanga rya Mobile Money muri ibyo bigo byabaye bihagaritswe.

Sponsored Ad

Nkuko inkuru y’ikinyamakuru Nile Post cyandikirwa muri Uganda ibivuga, ikigo cya MTN na Aitel bahagaritse serivizi zo guhererekanya amafaranga mu ikoranabuhanga rya ”Mobile Money’ nyuma yo gusanga ibi bigo byombi byinjiriwe mu bubiko bw’amakuru n’abantu bataramenyekana.

Ubu bujura mu ikoranabuhanga si ubwa mbere bubaye aha muri Uganda, cyane ko bavuga ko mu mpera z’icyumweru gishyize hinjiriwe ikigo cya Pegasus Technology n’amabanki amwe namwe muri Uganda.

Iyi Pegasus ni ikigo gifasha amabanki n’ibigo by’itumanaho mu guherererekanaya amafaranga.

Mu itangazo ryasohowe n’ibigo bitatu aribyo Stanbic Bank Uganda, MTN na Airtel kuri uyu wa Mbere rivuga ko babaye bahagaritse servisi batanga mu rwego rwo kubanza gukemura ikibazo cy’ububiko bwabo bwo kuri Murandasi bwari bwamaze kwigarurirwa n’abantu bataramenyekana.

N’ubwo ibi bigo bivuga ko kugeza ubu nta kintu byibwe, birakekwa ko hari amafaranga menshi y’ibi bigo ashobora kuba yatwawe n’aba -Hackers nyamara bakanga kubitangaza mu rwego rwo kwanga ko bimenywa n’abakiriya babo.

Raporo ya Polisi isohoka buri mwaka muri Uganda ivuga ko ibyaha bikoreshwa ikoranabuhanga mu mwaka 2019 byaburiyemo miliyoni zigera kuri 438 z’amashilingi yibwe muri Centenary Bank na miliyoni 800 z’amashilingi zayobejwe bayahererekanya kuri Mobile Money.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa