skol
fortebet

Uganda: Bobi Wine ntiyishimiye itabwa muri yombi ry’umurinzi we bamushinja gushaka kumwica

Yanditswe: Saturday 05, Dec 2020

Sponsored Ad

skol

Umukandida w’ishyaka NUP mu matora ategerejwe muri Uganda, Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, yagaragaje ko atishimye yamagana itabwa muri yombi ry’umurinzi we, Norbert Ariho, washinjwe gushaka kumwica, watawe muri yombi kuri uyu wa Gatanu.

Sponsored Ad

Inzego z’umutekano za Uganda zataye muri yombi Ariho, zimushinja kugerageza kugirira nabi Bobi Wine akoresheje ibyuka biryana mu maso kuwa Kabiri ushize mu kaduruvayo kadutse muri Jinja.

Umuvugizi w’Igipolisi cya Uganda, Fred Enanga, yari yavuze ko bari gukora iperereza ngo bamenye aho Ariho yakuye ibyo byuka biryana mu maso, ndetse no kumenya niba hari abandi baturage babifite.

Akoresheje imbuga nkoranyambaga ze ariko, Bobi Wine yamaganye itabwa muri yombi rya Ariho avuga ko ridafite ubusobanuro nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ivuga.

Ati: “Nubwo ibimenyetso bigaragara byaje bigaragaza ko umusangirangendo wacu Norbert Ariho atigeze atera grenade yari igiye kutwica, nk’uko byavuzwe na Polisi, bakomeje bamuta muri yombi nabi, bamuta mu modoka ya polisi bamujyana ahantu hatazwi.”

Bobi Wine yongeyeho ko umupolisi witwa Asiimwe, avuga ko yakomeje kumugendaho, agenda ateza akavuyo, ari nawe wategetse ko Ariho atabwa muri yombi.

Yashimangiye ko ibi biri mu mugambi wa leta wo guta muri yombi, gukorera iyicarubozo no gufunga abantu benshi bakorana nawe kugeza igihe amatora azarangirira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa