skol
fortebet

Uganda:Brig. Gen. Leopold wari umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka yirukanywe

Yanditswe: Tuesday 20, Dec 2016

Sponsored Ad

Brig. Gen. Leopold Kyanda wari umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka mu gisirikare cya Uganda (UPDF) yakuwe kuri uyu mwanya kuwa 20 Ukuboza 2016 nk’uko byatangajwe na Radio ndetse na bimwe mu binyamakuru bitandukanye.
Ikinyamakuru Dailymonitor cyandikirwa muri Uganda cyavuze ko Brig.Gen Lepold yakuwe kuri uyu mwanya ndetse agasimbuzwa kugira ngo ajye gukomeza amasomo ya gisirikare mu gihugu cy’u Buhinde.
Chimpreports yo yanditse ko uyu musirikare yirukanywe ndetse ko hataratangazwa (...)

Sponsored Ad

Brig. Gen. Leopold Kyanda wari umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka mu gisirikare cya Uganda (UPDF) yakuwe kuri uyu mwanya kuwa 20 Ukuboza 2016 nk’uko byatangajwe na Radio ndetse na bimwe mu binyamakuru bitandukanye.

Ikinyamakuru Dailymonitor cyandikirwa muri Uganda cyavuze ko Brig.Gen Lepold yakuwe kuri uyu mwanya ndetse agasimbuzwa kugira ngo ajye gukomeza amasomo ya gisirikare mu gihugu cy’u Buhinde.

Chimpreports yo yanditse ko uyu musirikare yirukanywe ndetse ko hataratangazwa uwamusimbuye. Gusa umuvugizi w’igisirikare, Col Paddy Ankunda yatangaje ko Brig.Gen. Leopold yirukanwe. Col Paddy yirinze kugira byinshi avuga ahubwo atangaza ko ari igihe cyiza kuri Brig.Kyand cyo kongera ubumenyi.

Brig.Gen.Leopold wirukanwe ni umwe mu bari bakomeye mu gisirikare cya Uganda bakoze byinshi birimo kuba yarayoboye umutwe ushinzwe kurinda perezida Museveni mu gihe yikangaga ibitero byashoboraga kumugirira nabi biturutse muri Congo, Sudani no mu bindi bihugu bitumvikanaga na Uganda.

Brig.Gen.Leopold kandi yabaye umuyobozi w’urwego rw’ubutasi mu gisirikare. Byose byatangiye ashinjwa kurengera abacuruzi ba cocaine yoherezwaga muri Amerika ashaka ko ariho ajya gukorera nka nka attaché militaire muri ambasade.

Hashize igihe, Brig.Kyanda yaje kubwira Perezida Museveni ko yahindutse ndetse ko yiteguye gusubira mu kazi agakora neza imirimo ashinzwe.Icyo gihe Perezida Museveni yahise amugira umuyobozi ushinzwe abakozi muri UPDF mbere yo kongera kumuzamura bakamugira Umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka, Ni umwanya ngo wari no kuzamugeza ku mwanya w’umugaba mukuru w’ingabo.

Igisirikare cya Uganda cyagerageje guhisha ko giperereza kuri Gen Kyand.

Ikinyamakuru Chimpreports cyatumye uyu mugabo yongera kwisaga mu bibazo nyuma y’aho bari bamaze gushyira hanze inkuru y’ukuntu abatekamutwe bari bayobowe na Sam Ssimbwa bibye amasezerano yo kugura intwaro muri Pologne ku biro bikuru by’igisirikare ahitwa Bombo.

Ibi byose byatumye uyu mugabo atangira gukorwaho iperereza ariko Igisirikare cya Uganda gikomeza guhisha ko gikora iperereza kuri Gen Kyanda. Bivugwa ko iperereza ryategetswe na perezida Museveni ubwe ari naryo ryakoze kuri Kyanda, dore ko ngo yari anaherutse gutangaza ko agiye guca ibyaha bikorerwa muri UPDF.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa