Uganda igiye guhagarika burundu imikino y’amahirwe izwi nka Betting

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 21 January 2019 Yasuwe: 1071

Perezida Museveni yategetse ko igihugu cya Uganda gihagarika kugirana amasezerano n’ibigo bicuruza imikino y’amahirwe ndetse kitazongerera aigihe impushya zahawe kompanyi z’imikino y’amahirwe zihakorera,mu rwego rwo kuyica burundu.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imari n’ igenamigambi David Bahati, yavuze ko Perezida Museveni yaciye iteka ko izi kampani za betting zigomba gufungwa kuko ziyobya intekerezo y’ urubyiruko bigatuma ruba abanebwe.

Yagize ati "Twahawe amabwiriza na Perezida Museveni yo guhagarika guha impushya kompanyi z’imikino y’amahirwe no kuraguza umutwe. Perezida ubu yahaye amabwiriza akanama kayigenzura".

Mu mwaka wa 2017, BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko urubyiruko rwinshi muri iki gihugu rudafite akazi rugana imikino yo kuraguza umutwe rwizeye kubona imibereho.

Bahati yabwiye abitabiriye amasengesho yo ku cyumweru mu rusengero rw’ahitwa Rugarama Hill mu mujyi wa Kabale ko "kuva ubu, nta kompanyi nshya zizongera guhabwa uruhushya ndetse n’izisanzwe zikora, ntizizongererwa uruhushya igihe zahawe nikirangira".

Gusheta ku mikino ahanini y’umupira w’amaguru muri uganda byabaye umuco aho benshi mu rubyiruko baretse gukora bagana iyi mikino y’amahirwe.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble phi8875@gmail.com

    N’ u Rwanda ruhmbigaritse byafasha benshi gutekereza neza bagashaka icyo gukora kdi byanagabanya ubujura bwahato nahato bwabiba utuntu duciriritse bashaka amafr yo kujyana muri bet , ndetse n’amakimbirane mu miryango yagabanuka.

    4 weeks ago

Inzindi nkuru

Donald Trump yavuze ko igisirikare cya Venezuela kizahura n’akaga kubera...

Perezida wa USA,Donald Trump yaburiye igisirikare cya Venezuela ko...
19 February 2019 Yasuwe: 923 1

FARDC yigambye gukubita inshuro inyeshyamba za FOREBU zikuriwe na...

Ingabo za Leta ya RDC zizwi nka FARDC,zatangaje ko zakubise inshuro umutwe...
19 February 2019 Yasuwe: 1751 0

Felix Tshisekedi na Kabila bahuje urugwiro mu nama ikomeye...

Perezida mushya wa RDC,Felix Tshisekedi ndetse n’uwo yasimbuye Joseph Kabila...
18 February 2019 Yasuwe: 2929 0

Amafoto Yaciye Ibintu:Vladmir Putin Perezida w’Uburusiya yeretse Trump ko...

Amafoto yatangaje benshi cyane aho perezida w’igihugu cy’Uburusiya, Vladmir...
18 February 2019 Yasuwe: 5357 1

RDC:Abantu 100 bamaze gupfa mu gihe kitagera ku mezi 2 bazize ubushyamirane...

Mu gace ka Masisi ahitwa Bashali-Mukoto hamaze gupfa abantu bagera ku ijana...
17 February 2019 Yasuwe: 1106 0

Umugabo yaciye umutwe umugore we n’umwana we nyuma yo kubisabwa...

Umugabo ukomoka muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo yatawe muri...
17 February 2019 Yasuwe: 3331 1