skol
fortebet

Uganda ikomeje kongera ingabo zikomeye ku mupaka uyitandukanya n’u Rwanda

Yanditswe: Sunday 21, Apr 2019

Sponsored Ad

Igihugu cya Uganda gikomeje kurunda ingabo zacyo ku mupaka wacyo n’u Rwanda bucece nyuma yo kwikanga ko rushobora kuzabatera rubatunguye bakabura imbaraga zo kwirwanaho.

Sponsored Ad

Nyuma y’agatotsi kaje hagati y’u Rwanda na Uganda, ibihugu byombi byahise bitangira gukekana amababa ariko Uganda yo biba akarusho kuko yahohoteye abanyarwanda bakoreragayo ubucuruzi ibashinja kuba intasi.

Mu minsi ishize Uganda yashinje u Rwanda kongera ingabo ku mupaka wa Gatuna mu kwezi gushize, ariko kuri iyi nshuro biravugwa ko Uganda yatagiye kurunda ingabo kabuhariwe ku mupaka wayo n’u Rwanda bucece.

Urubuga rwa Eyalama News rwatangaje ko muri Werurwe ingabo z’u Rwanda zagaragaye ku dusozi twa Mukaniga, Byumba na Buganza, ndetse ngo ku Mupaka wa Cyanika hahora ingabo z’u Rwanda.

Uru rubuga rwavuze ko Uganda nayo yatangiye kohereza bucece ingabo kabuhariwe (special forces) hafi y’umupaka n’u Rwanda, ibintu abayobozi bavuga ko ari bumwe mu buryo bwa Perezida Museveni bwo kwirinda ko amakimbirane hagati y’ibihugu byombi yafata intera.

Mu minsi ishize Museveni yagaragaye ari gusura ingabo mu birindiro bitandukanye ndetse azisaba kongera imyitozo no guhora ziteguye kugira ngo umwanzi atazazigwa gitumo.

Bivugwa ko Museveni yategetse ko amabatayo y’igisirikare cye aturanye n’u Rwanda bayongerera ubumenyi n’imbaraga zo kuba yarwanya ingabo z’u Rwanda zibateye.

Ibitekerezo

  • Bana b’Imana dusenge,kandi dusabire n’abavandimwe bacu b’abaganda Imana iturinde intambara.

    Nta mpamvu y’intambara reka reka.

    Erega Abaganda turi abavandimwe nta n’urwango rwose dufitanye, nta n’impamvu pe!!
    Nibwira ntashidikanya ko nizo Ngabo zirunze k’umupaka ngo zirinze umwanzi, zitumva mu by’ukuri impamvu yo kuba twahangana.

    Njye mbona intambara Mu 7 ariwe waba ayitekereza kubera cya kibazo cyo kutubahana, ubundi urebye Nta mpamvu pe!!
    Twe twifitemo impamvu yo kubitegura bitewe niriya mitwe ishaka kudusubiza Aho twavuye Kandi nabyo M7 abishatse ntabwo twe nk’ Abanyarwanda twagira impungenge.

    Naho ubuganda nk’igihugu wapi kabisa, nta mpamvu.

    Ntagereje ko basekurana maze abandi nabo bakabyungukiramo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa