skol
fortebet

Uganda:Impunzi z’abanye-Congo zategetswe ko mu minsi 2 zigomba kuba zazinze ibyazo

Yanditswe: Friday 14, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Capt. Peter Mugisha, Umuyobozi w’Akarere ka Kisoro muri Uganda, yategetse ko impunzi z’Abanyekongo ziri muri aka karere zigomba kuba zazinze ibyazo zigasubira mu gihugu cyazo bitarenze iminsi ibiri uhereye ejo, nyuma y’uko zabwiwe kenshi ko zigomba gutahuka ariko zikabyanga.

Sponsored Ad

Capt. Peter Mugisha yavuze ko izi mpunzi zabwiwe ko zigomba kujya gucumbikirwa mu nkambi zagenewe impunzi kuko leta idashaka ko zikomeza kubana n’abaturage ba Uganda zikabyanga, ikaba ari yo mpamvu zasabwe gutaha mu gihugu cyazo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Impunzi zategetswe kuba zavuye ku butaka bwa Uganda mu minsi ibiri ni iziba mu mujyi muto wa Bunagana uhana urububi na RDC n’iziri mu Mujyi wa Kisoro nk’uko inkuru dukesha Chimpreports ibivuga. Zari zarahungiye muri iki gihugu kubera umutekano muke n’imirwano imaze igihe mu majyaruguru ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyane cyane mu Ntara ya Ituri.

Bamwe muri izi mpunzi bavuga ko impamvu badashaka gutaha ari uko bamaze kumenyera bakaba basigaye bakora imirimo itandukanye nk’ubwubatsi n’ubucuruzi, ndetse bamwe bakaba bari bamaze no kugira ibikorwa byabo mu duce baherereyemo.

Ikinyamakuru Chimpreports cyatangaje ko mu mezi make ashize izi mpunzi zari zemereye Umuyobozi w’Akarere ka Kisoro ko zigomba guhabwa umwanya wo gukusanya ibyabo n’imiryango yabo ubundi zigataha, ariko nyuma yaho zikomeza kwinangira.

Izi mpunzi kandi zakunze kuvugwaho ko zikorana n’abarwanyi b’umutwe w’inyeshyamba z’Abanyekongo za M23 ariko Capt. Mugisha yavuze ko iperereza ryakozwe ryasanze ibyaha bitazihama, gusa leta ntishaka ko zikomeza kubana n’abaturage bayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa