skol
fortebet

Uganda: Inyubako zikomeje kwibasirwa n’ inkongi umusubizo

Yanditswe: Monday 09, Jan 2017

Sponsored Ad

Mu rukerera kuri uyu wa 9 Mutarama uruganda rutunganya ibiribwa ‘Only Surviving fish’ ruherereye ahitwa Jinja muri Uganda rwafashwe n’ inkongi y’ umuriro rurashya rurakongoka.
Ibi bibaye nyuma y’ aho ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 8 Mutarana Minisiteri y’ ubuzima muri iki gihugu nayo yafashwe n’ inkongi y’ umuriro igashya ihereye muri etage ya gatatu.
Abakozi b’ uruganda Only Surviving fish babwiye Dail Monitor ko uru ruganda rwatangiye gushya ahagana mu masaha ya saa Cyenda z’ igitondo. Gusa (...)

Sponsored Ad

Mu rukerera kuri uyu wa 9 Mutarama uruganda rutunganya ibiribwa ‘Only Surviving fish’ ruherereye ahitwa Jinja muri Uganda rwafashwe n’ inkongi y’ umuriro rurashya rurakongoka.

Ibi bibaye nyuma y’ aho ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 8 Mutarana Minisiteri y’ ubuzima muri iki gihugu nayo yafashwe n’ inkongi y’ umuriro igashya ihereye muri etage ya gatatu.

Abakozi b’ uruganda Only Surviving fish babwiye Dail Monitor ko uru ruganda rwatangiye gushya ahagana mu masaha ya saa Cyenda z’ igitondo. Gusa ntiharamenyekanya ingano y’ ibyangijwe n’ iyi nkongi n’ icyayiteye.

Polisi ya Uganda ishami rishinzwe kuzimya inkongi z’ imiriro yatangaje ko umuriro watwitse Miniteri y’ ubuzima waturutse mu gikoni kiri kuri etage ya ya 3 yongera ko impamvu nyir’ izina yateye iyi nkongi itaramenyekana.

Minisiteri y’ Ubuzima yahiye kuri etage ya gatatu

Uruganda rutunganya ibiryo narwo narwo rwahiye rurakongoka

Inkongi y’ umuriro yibasiye Ministeri y’ ubuzima ya Uganda nta byinshi yangije

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa