Uganda :Minisitiri n’Abadepite 25 bahagaritswe ku kazi

Amakuru   Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 28 September 2017 Yasuwe: 2418

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Rebecca Kadaga, kuri uyu wa Gatatu yirukanye umwe mu baminisitiri n’abadepite 25 bagize uruhare mu mirwano ikaze yabereye mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu, aho umwe muri bo yari yanajyanyemo imbunda.

Minisitiri w’amazi mu gihugu cya Uganda, Ronald Kibuule, yirukanywe ashinjwa kuba yaragiye mu ngoro y’Inteko Ishinga amategeko yitwaje imbunda. Yirukanywe kandi ari kumwe n’abadepite 25, abenshi muri bo babarizwa mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda.

Bamwe mu badepite bavuze ko uyu Minisitiri yazanye imbunda mu Nteko, mu gihe bari barimo gusigana ku bijyanye no kuba ingingo y’102 mu Itegeko Nshinga rya Uganda, yahindurwa hagakurwamo inzitizi yo kwiyamamariza kuba Perezida ku muntu ugejeje ku myaka 75, bamwe bagasanga ibi birimo gukorwa kugirango Perezida Museveni azemererwe kongera kwiyamamaza muri 2021 mu gihe ubusanzwe Itegeko Nshinga ririho ritabimwemerera.

Abadepite barimo Robert Kyagulanyi wamamaye muri muzika ya Uganda nka Bobi Wine, hakazamo uwitwa Allan Ssewanyana, Monica Amoding, Dr Sam Lyomoki, Betty Nambooze,Ibrahim Kasozi na Moses Kasibante bari mu bamaze kwirukanwa kubera imvururu bateje mu Nteko n’ubwo banze gusohokamo hakitabazwa abashinzwe umutekano. Birukanywe mu Nteko ndetse baba bahagaritswe mu kazi ariko bagomba no gufatirwa ibihano bishobora no kuzavamo kuba bakwirukanwa burundu.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Perezida w’Uburusiya yahawe Imbwa nk’impano na Perezida mugenzi...

Perezida w’Uburusiya Vladimir Vladimirovich Putin yahawe ikibwana cy’imbwa...
13 October 2017 Yasuwe: 1427 0

Burundi:Bafashwe bagurisha ibice by’umubiri w’umwana bari bamaze...

Mu Burundi abagabo batanu bafashwe bari kugurisha ibice by’umubiri by’umwana...
11 October 2017 Yasuwe: 3104 0

Isoko rikomeye muri Kenya ryafashwe n’inkongi y’umuriro

Isoko rikomeye rya Gikomba ryo muri Kenya ricuruza imyenda ya chaguwa...
6 October 2017 Yasuwe: 1363 0

Perezida Trump agiye kunamira abishwe Las Vegas 58!!!

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump aragendera agace ka...
4 October 2017 Yasuwe: 449 0

Congo: Indege ya gisirikare yakoze impanuka irashya irakongoka

Indege ya gisirikare itwara imizigo yakoreye yakoze impanuka hashize...
1 October 2017 Yasuwe: 1225 0

Uganda :Minisitiri n’Abadepite 25 bahagaritswe ku kazi

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Rebecca Kadaga, kuri uyu wa...
28 September 2017 Yasuwe: 2418 0