skol
fortebet

Uganda: Ububyara bwerekeye ku gitsina bwambuye umugabo ubuzima

Yanditswe: Wednesday 01, Aug 2018

Sponsored Ad

Ububyara buganisha ku mibonano mpuzabitsina byatumye umushoferi watwaraga umucamanza muri Uganda araswa arapfa kuri uyu wa 31 Nyakanga 2018.

Sponsored Ad

Uyu mushoferi witwa Ismail Mayiga, watwaraga umucamanza Musa Sekaana wo mu rukiko rukuru yarasiwe n’ umupolisikazi Daisy Nagasha ku rugo rw’ uyu mucamanza ahitwa Bukasa, Makindye mu mujyi wa Kampala.

Uyu mupolisikazi utwite yabwiye abagenzacyha ko Mayiga saa 7 za mu gitondo aribwo yatangiye kumuserereza amubwira ko imbunda afite itamurasa.

Madamu Nagasha yakomeje avuga ko ‘Mayiga yafashe iyo mbunda avuga ko itamurasa ngo ahubwo imbunda ye( igitsina) yayikoresha akarasa uwo mupolisikazi.

Uyu mupolisikazi yongeyeho ko Mayiga yatangiye gukinisha iyo mbunda yamubuza akamuca amazi.

Yagize ati “Imbunda nanjye nari nyifashe. Mu kanya nk’ ako guhumbya isasu ryaturumbutse mu mbunda rimwinjira mu nda”.

Umuvugizi wa polisi ya Uganda Emilian Kayima yavuze ko basanga ibyabaye ari impanuka.

Ati “Iyi mpanuka yaratubabaje, kugeza ubu ibimenyetso byose birerekana ko kurasa bitari byagambiriwe ariko ikirego kiracyakorwaho iperereza”

Polisi ya Uganda yavuze ko iyi mbunda irakorerwaho ibizami kugira bimenyekane niba intoki z’ uwarashwe zarayikozeho.

Hari abibaza ukuntu gukora gukora ku mbunda byatumye isasu risohoka, gusa polisi ivuga ko kuko uyu mupolisikazi yarindaga umuntu ukomeye bishoboka ko yaba ashyira isasu mu cyumba rijyamo iyo ryitegura gusohoka kugira ngo ahore yiteguye kurasa igihe yaba agabweho igitero gitunguranye.

Polisi itekereza ko ubwo uyu mupolisikazi yakaga uyu mugabo imbunda imbarutso yakuruwe isasu rigasohoka.

Inkuru ya Dail monitor ivuga ko umucamanza Sekaana yavuze ko saa moya za mu gitondo yumvishe urusaku hanze ariko ntamenye ikibaye

Ati “Ubwo nari nsohotse ngo ndebe ibibaye nasanze umurinzi aryamye hafi ya porutaye. Abamotari nibo bamfashije tumushyira mu modoka tumujyana ku bitaro mpuzamahanga bya Kampala ariko tugezeyo batubwiye ko yapfuye”

Umucamanza Sekaana yabwiye itangazamakuru ko uyu mushoferi yari amaze amezi abiri amutwara, nyakwigendera assize umugore n’ umwana.

Umurambo w’ uyu mushoferi washyinguwe mu migenzo y’ idini ya Islam ahitwa Busika-Vumba, Ndeeba, mu karere ka Luweero.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa