skol
fortebet

Uganda: Umucuruzi ukomeye yasanzwe mu mugozi yiyahuye

Yanditswe: Saturday 25, May 2019

Sponsored Ad

Polisi yo mu gihugu cya Uganda yatangaje ko yabonye umurambo w’umucuruzi ukomeye witwa Arthur Kizito w’imyaka 44 wari utuye ahitwa Lubowa mu gace ka Kampala.

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Polisi yo mu mujyi wa Kampala,Luke Owoyesigire,yavuze ko uyu mucuruzi yabonetse saa moya z’ijoro zo kuwa Kane yimanitse mu mukandara yapfuye.

Owoyesigire yavuze ko uyu mugabo yiyahuriye mu bwogero ndetse umuryango we niwo watabaje polisi iyimenyesha ko ashobora kuba yiyahuye.

Polisi yahise itabara yiruka igeze mu rugo rwa Kizito ihita yica urugi rw’ubwogero kugira ngo barebe icyabaye basanga yapfuye.

Oweyesigire yagize ati “Umubiri we twawusanze mu mukandara w’umukara uzirikishwa imizigo.Yari yambaye ipantaro y’umukara n’ikote ry’umweru ndetse n’amasogisi y’umukara.”

Nyakwigendera yifashishije agatebe kugira ngo azirike uyu mukandara ku gisenge cy’inzu bimufashe kwiyahura,arangije aragasunika asigara atera amaguru mu kirere.

Umurambo wa Kizito wahise ujyanwa mu bitaro bya Mulago gusa icyatumye yiyahura ntikiramenyekana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa