skol
fortebet

Uganda:Umudepite yarashe abantu mu matora y’ishyaka NRM

Yanditswe: Wednesday 09, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Francis Mukula, umudepite w’intara ya Agule, ukekwaho kuba yararashe abantu babiri mu matora y’ishyaka NRM mu cyumweru gishize, yatawe muri yombi na Polisi yo mu karere ka Pallisa mu burasirazuba bwa Uganda.

Sponsored Ad

Abayobozi bavuze ko uyu mudepite yarashe abantu babiri mu gasantere k’ubucuruzi ka Kaboloi kari mu gace ka Kaukura, mu birometero 10 uvuye mu mujyi wa Pallisa.

Bwana Cyrus Omalla, umuyobozi wa polisi mu karere ka Bukedi y’Amajyaruguru yavuze ko ubu uyu mudepite afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Pallisa mu gihe iperereza rigikomeje.

Daily Monitor dukesha iyi nkuru yanditse ivuga ko Bwana Omalla yavuze ko Depite Francis Mukula azashyikirizwa urukiko mu gihe iperereza rizaba rirangiye. Bwana Omalla ati:

Umudepite ari mu maboko ya polisi ku birego byo guteza urujijo n’akajagari ndetse no kurasa abantu babiri. Agomba gusubiza ku byaha bitandukanye birimo gushaka kwica.

Twamaganye rwose amahano nk’aya agaragazwa n’umuntu wize neza wakagombye kugaragaza byibuze imyitwarire myiza ariko agateza akaduruvayo mu gihe cy’amatora.

Nk’uko abapolisi babitangaza, umwe mu bahohotewe yarashwe mu gatuza ariko yabazwe neza kugira ngo akurwemo isasu.

Depite Francis Mukula yatawe muri yombi akurikira umudepite mugenzi we, akaba n’Umunyamabanga wa leta, Mwesigwa Rukutana, nawe kuri ubu ukurikiranweho kugerageza kwica, gukubita no kwangiza mu matora nk’aya ya NRM ku itariki 04 Nzeri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa