skol
fortebet

Uganda umugabo yakatiwe azira kuzamura amajipo y’abagore mu mujyi

Yanditswe: Monday 13, May 2019

Sponsored Ad

skol

Uganda Umucamanza wo mu mujyi wa Kampala witwa Valerian Tuhimbise yakatiye umugabo w’ imyaka 24 gufungwa by’ agateganyo azira kuzamura amajipo y’abagore mu mujyi.

Sponsored Ad

Ubushinjacyaha bushinja Godffrey Byanyima ko tariki 7 Gicurasi 2019 yagaragaraye mu muhanda Ben Kiwanduka mu mujyi wa Kampaka azamura amajipo y’ abagore batandukanye.

Chimpreports yatangaje ko uyu mugabo yegeraga buri mugore akazamura ijipo ye akanamubwira amagambo ubushinjacyaha bwise ‘ihohoterwa.’

Ntabwo hatangajwe uko uyu mugabo yafashwe gusa yahawe umwanya ngo yisobanure cyangwa asabe imbabazi ahakana ibyaha aregwa byo kuzamura amajipo y’abagore.

Mu gihe ubushinjacyaha bukomeje iperereza kuri iki kirego umucamanza yategetse ko Byanyima aba ajyanywe gufungirwa muri gereza ya Luzira kugeza tariki 20 Gicurasi 2019.

Ibitekerezo

  • Kuki ahubwo batamujyana kwa muganga ngo bamenye neza niba adafite ikibazo mu mutwe? Ibibazo byose ntibirangizwa no gufunga!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa