skol
fortebet

Umukwe wa Perezida Museveni arashinjwa kunyaga imirima y’ abaturage

Yanditswe: Thursday 09, Mar 2017

Sponsored Ad

Aba baturage ngo bazaba ku ngoro y’ Inteko ishinga Amategeko ari uko ikibazo cyabo cyakemutse
Abaturage b’ ahitwa Nakaseke muri Uganda barashinja umukwe wa Perezida wa Museveni wa Uganda witwa Edwin Karugire kubanyaga amasambu yabo.
Abo baturage bari ku Ngoro y’ Inteko ishinga Amategeko y’ icyo gihugu ngo bazahava ariko bakemuriwe ikibazo.
Umwe muri abo baturage Paulson Kasana Luttamaguzi, yabwiye Dail monitor ko abashinzwe ubutaka ku karere babaryarya bakanifashisha polisi kugira ngo (...)

Sponsored Ad

Aba baturage ngo bazaba ku ngoro y’ Inteko ishinga Amategeko ari uko ikibazo cyabo cyakemutse

Abaturage b’ ahitwa Nakaseke muri Uganda barashinja umukwe wa Perezida wa Museveni wa Uganda witwa Edwin Karugire kubanyaga amasambu yabo.

Abo baturage bari ku Ngoro y’ Inteko ishinga Amategeko y’ icyo gihugu ngo bazahava ariko bakemuriwe ikibazo.

Umwe muri abo baturage Paulson Kasana Luttamaguzi, yabwiye Dail monitor ko abashinzwe ubutaka ku karere babaryarya bakanifashisha polisi kugira ngo babatere ubwoba be gukomeza gukurikirana ubutaka bwa ba sekuruza.

Mugenzi we witwa Mustapher Kibirige yavuze ko babwirwa ko ayo masambu bakurikirana yaguzwe na Karugire(Umukwe wa Museveni).


Edwin Karugire, umukwe wa Museveni ni uwo ufite ufite impapuro mu ntoki

Dail monitor ivuga ko yavuganye na Edwin Karugire ku murongo wa telefoni akavuga ko ibyo bintu ntabyo azi ati ‘Kereka niba ari undi Karugire utari njye’

Nubwo abo baturage bavuga ko ubuyobozi bw’ Akarere bwifashisha polisi bukabatera ubwoba ngo be gukomeza gukurikirana ayo masambu, Ubuyobozi bwa sitasiyo ya Polisi ya Nakaseke bwavuze ko icyo kibazo butakizi.

Umwe mu bapolisi bayobora iyo sitasiyo yagize ati “Icyo kibazo ntacyo nzi, hamagara commanda mukuru wa polisi ya Nakaseke”

Ibi bibaye mu gihe mu mpera z’ ukwezi gushize kwa Gashyantare Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ ikoranabuhanga n’ itumanaho Aidah Nantaba yagaragaje ko abantu bakomeye muri Uganda banyaze amasambu y’ abaturage, urwego rubishinzwe ubutaka rukemera ko rugiye kubikurikirana rufatangije na polisi ndetse n’ abanyamategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa