skol
fortebet

Uganda: Umurambo w’umunya Saudi Arabia waguye mu ruzi rwa Nil ari gushaka kwifata selfie wabonetse

Yanditswe: Wednesday 10, Apr 2019

Sponsored Ad

Umurambo wa mukerarugendo w’umunya Saudi Arabia wapfuye kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize ari kugerageza kwifatira selfie hejuru ‘y’isumo (waterfall) ryitwa Kalagala bigatuma amazi amujyana mu ruzi rwa Nil, wabonetse.

Sponsored Ad

Ubwo Alsubaie Mathkar yari kumwe n’inshuti ze mu cyumweru gishize,yashatse kwifata selfie ari hafi y’iri sumo rya Kalagala,aranyerera yikubita mu mazi aramutembana mpaka mu ruzi rwa Nil aho yasanzwe yapfuye.

Nyuma yo kugwa muri aya mazi,inshuti ze zasabye ubufasha kugira ngo atabarwe,umubiri we urabura ariko ku munsi w’ejo,taliki ya 09 Mata 2019, nibwo abapolisi n’abarobyi babonye umurambo we mu birometero 10 uvuye aho yaguye.

Uyu mukerarugendo wo muri Saudi,yaguye mu mazi kubera ko ahantu yashakaga kwifatira ifoto hanyereraga cyane kandi yagiye yegera iri sumo agenda ikinyumanyuma,birangira akandagiye ahantu habi yitura mu mazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa