skol
fortebet

Uganda: Umwana yahitanywe na Ebola yavanye muri RDC

Yanditswe: Friday 30, Aug 2019

Sponsored Ad

Abashinzwe ubuzima muri Uganda bemeje ko umwana w’imyaka icyenda basanzemo indwara ya Ebola ejo kuwa kane taliki ya 29 Kanama 2019 avuye muri DR Congo yamwishe ari mu kigo ivurirwamo muri Uganda.

Sponsored Ad

Bavuga ko ubu bari gukorana na bagenzi babo bo muri Congo kugira ngo umubiri w’uyu mwana ushyingurwe uko bikwiriye iwabo.

Uyu mwana yapfuye mu gihe hari hariho ibiganiro byo kureba niba asubizwa muri Congo kuba ariho avurirwa.

Nyina w’uyu mwana arashyirwa mu kato, anasubire iwe muri DR Congo aho akurikiranwa.

Uyu mwana w’umukobwa w’imyaka icyenda yari yavanye na nyina muri DR Congo kuwa gatatu w’iki cyumweru baje kwivuza.

Kasese muri Uganda ni agace kari kuri 140Km uvuye mu mujyi wa Beni cyangwa uwa Butembo muri DR Congo.

Ibizamini by’amaraso byagaragaje ko uyu mwana afite Ebola ejo kuwa kane.

Uyu mwana yari yaketsweho iyi ndwara ubwo ku mupaka wa Mpondwe bapimaga abambuka bakamusangana umuriro ukabije no kuva amaraso mu kanwa.

Ubu yashyizwe mu bitaro bya Bwera mu ishami rishinzwe kuvura Ebola nk’uko BBC ibitangaza.

Mu kwezi kwa gatandatu muri aka gace ka Uganda hagaragaye abantu babiri bafite Ebola.

Umugabo w’umunya-Uganda n’umugore we w’umunye-Congo bapfushije abana babo babiri bafashwe na Ebola bagiye hakurya muri Congo.

Ebola muri DR Congo imaze gufata abantu 3,000 kuva mu kwezi kwa munani umwaka ushize, abarenga 1,800 yarabahitanye nk’uko bivugwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima.

Hashize iminsi hari imiti iri kwifashishwa mu kuvura Ebola, abahanga bavuga ko ivura neza ku kigero cya 90%. Hari kandi uruingo rw’iyi ndwara ariko rudahagije kuri bose.

Ibihugu by’u Rwanda n’u Burundi byafashe ingamba zikomeye mu gusuzuma abambuka umupaka wabyo na DR Congo birinda ko iyi ndwara ibageraho.

Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa