skol
fortebet

Uganda: Urukiko rukuru rwatesheje agaciro ibirego Bobi Wine yaregaga polisi ya Uganda

Yanditswe: Saturday 11, May 2019

Sponsored Ad

Umucamanza mukuru Henrietta Wolayo yatesheje agaciro ibirego bya Depite Bobi Wine uherutse kurega polisi yo muri Uganda icyahe cyo kumubuza uburenganzira bwe bakamubuza kubona ikimutunga.

Sponsored Ad

Bobi Wine yareze polisi ya Uganda koi maze iminsi ifunga ibiratamo bye kandi ariho akura umugati umutunga we n’umuryango we gusa urukiko rukuru rwatesheje agaciro iki kirego nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Chimpreports abitangaza.

Urukiko rukuru rwavuze ko Bobi Wine yananiwe kugaragaza uko guhagarika ibitaramo bye byabangamiye uburenganzira bwe bwo kwisanzura gukora n’ibindi.

Urukiko rwavuze kandi ko byari mu nshingano za Bobi Wine kugaragariza urukiko uburyo Police n’uhagarariye Leta mu nkiko bamubujije uburenganzira bwe.

Mu minsi ishize nibwo Bobi Wine yatanze ikirego ko polisi ya Uganda yamubujije uburengnzira bwe,ifunga ibitaramo bye kandi ariho akura ibimutunga ariyo mpamvu yifuza impozamarira ya miliyoni 300 z’amashilingi.

Bobi Wine yavuze ko ibitaramo bye byahagaritswe ahantu hatandukanye harimo Hotel Colin Mukono,Kamuli Busoga na Kasese ah0 yari yishyuwe miliyoni 20 z’ama shilingi ngo aririmbe.

Urukiko rukuru rwa Kampala rwanze kubuza abapolisi guhagarika ibitaramo bya Bobi Wine umaze iminsi myinshi abuzwa kuririmba ku mpamvu zitazwi ariko bivugwa ko zihuye no kuba arwanya ubutegetsi bwa Museveni.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa