Uganda yabujije abaturage bayo kunyura ku mupaka wa Gatuna u Rwanda rwongeye gufungura

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 11 June 2019 Yasuwe: 4684

Abayobozi ba Uganda bagiriye inama abacuruzi baho kudaca ku mupaka wa Gatuna nyuma yuko ubutegetsi bw’u Rwanda buwufunguye by’agateganyo ku munsi w’ejo ku wa mbere taliki ya 10 Kamena 2019.

Nyuma y’amezi atatu uyu mupaka ukoreshwa cyane kurusha indi hagati y’ibihugu byombi ufunze, u Rwanda rwawufunguye by’agateganyo mu gihe cy’ibyumweru bibiri ngo rusuzume niba imirimo yo kuwuvugurura yakozwe yaragenze neza
Leta y’u Rwanda yafunze by’agateganyo umupaka wa Gatuna ivuga ko ari ku mpamvu z’imirimo yo kuwuvugurura bibabaza Uganda yavuze ko ari icyemezo cya politiki cyo kunaniza ubucuruzi bwayo hanze.

Ikigo cy’imisoro cya Uganda kivuga ko buri mwaka iki gihugu cyohereza mu Rwanda ibicuruzwa bifite nibura agaciro ka miliyari 319 z’amashilingi ya Uganda - ni inshuro eshatu z’ibyo u Rwanda rwohereza muri Uganda.

Bwana Opondo umuvugizi wa leta ya Uganda,yavuze ko nubwo uyu mupaka wafunguwe ariko leta ikomeje kugira inama abaturage kudakoresha umupaka wa Gatuna.

Yagize ati: "Imodoka nini zitwaye ibicuruzwa zirakomeza guca mu misozi ya Mirama (Kagitumba) kuko tudashaka kubwira abantu ngo bahindukize imodoka zabo mu gihe bariya bavuga ko bafunguye umupaka iminsi 10 gusa. Nibakoreshe imodoka zabo nini mu gusuzuma ibyo bubatse".

Abacuruzi ba Uganda bohereza ibicuruzwa mu Rwanda bari bakiriye neza icyemezo cyo gufungura umupaka wa Gatuna kuko uwa Kagitumba uri kure unabahenda, nkuko umunyamakuru wa BBC ibitangaza.

Inkuru ya BBC

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble ishimwe.emm

    Rwose.ibihugu.byombi.byihanganirane.bamenyeko.abaturange.bibibihugu.bari.kubihombaramu

    1 week ago

Inzindi nkuru

Kenya: Abanyeshuli batwitse inzu yo kuraramo kubera ko ikigo cyabo cyanze...

Abanyeshuli bo ku kigo cyitwa Uriri High School giherereye ahitwa Migori...
24 June 2019 Yasuwe: 856 0

Kim Jong Un yakiriye ibaruwa ya Donald Trump yamushimishije...

Ikinyamakuru cya Leta ya Koreya ya ruguru cyatangaje ko perezida, Kim...
23 June 2019 Yasuwe: 2649 0

Umugaba mukuru w’ingabo za Ethiopia,Seare Mekonnen,yishwe arashwe

Jenerali witwa Seare Mekonnen, umugaba mukuru w’ingabo z’igihugu cya...
23 June 2019 Yasuwe: 3984 0

Donald Trump yabwiye Iran ko baramutse barwanye yasenyuka burundu

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatangaje ko adashaka...
22 June 2019 Yasuwe: 1839 1

Umuvugizi wa perezida Nkurunziza yavuze ko imyigaragambyo y’abasaba ko...

Umuvugizi wa perezida Petero Nkurunziza witwa Ndenzako Karerwa Jean Claude...
22 June 2019 Yasuwe: 3216 1

Biravugwa: Perezida Nkurunziza yasabye abayoboke be mu ibanga ko...

Perezida w’Uburundi,Petero Nkurunziza,yasabye mu ibanga abayoboke b’ishyaka...
21 June 2019 Yasuwe: 2747 2