skol
fortebet

Uganda yafashe umwanzuro wo kongera umubare w’abasirikare ku mipaka iyihuza n’u Rwanda

Yanditswe: Wednesday 25, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Uganda yafashe umwanzuro wo kongera umubare w’abasirikare ku mipaka iyihuza n’u Rwanda mu rwego rwo gukumira ikwirakwizwa rya COVID-19.

Sponsored Ad

Amakuru avuga ko bafashe uyu mwanzuro nyuma y’uko ngo bigaragaye ko hari abinjira muri Uganda mu buryo butemewe bavuye mu Rwanda kandi Perezida Museveni yaratangaje ko imipaka ifunzwe.

Komiseri wo mu karere ka Kabale , Darius Nandinda, yatangaje ko impamvu bakoze ibi , ari uko umubare w’abanduye Coronavirus mu Rwanda ukomeje kwiyongera.

Nandinda yavuze ko aba basirikare bashyizwe ku mipaka ari abasimbuye abapolisi bahashyizwe mbere kugira ngo nabo bajye kuruhuka.

Nandinda yagize ati ” Aba basirikare baje gusimbura abapolisi bahamaze iminsi , imipaka iduhuza n’u Rwanda irafunzwe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Cotonavirus ihangayikishije ibihugu byacu n’Isi muri rusange.”

Yakomeje agira ati ” Abanyarwanda baba hano muri Uganda barahaguma ndetse banahabwe serivisi zitandukanye , nabanya-Uganda bari mu Rwanda barahaguma kugeza igihe iki cyorezo kizashirira mu rwego rwo kwirinda ko kigera hose .”

Umuyobozi w’akarere ka Kabale yatangaje ko ibi babikoze kubera amabwiriza bahawe na Perezida Museveni .

Si ubwa mbere imipaka ihuza u Rwanda na Uganda yafungwa dore ko byatangiye mu mwaka ushize aho u Rwanda rwashinjaga Uganda gutera inkunga imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Kugeza ubu ingamba ziri gufatwa mu kurwanya no kwirinda Coronavirus zirimo kugira isuku bakaraba intoki, abantu basabwa kuguma mu rugo , amasoko n’amaduka atari ay’ibiribwa yarafunze , utubare turafungwa , ingendo z’indege zirafungwa , ingendo zihuza uturere n’imijyi zirahagarikwa n’ibindi bihuriza hamwe abantu benshi birahagarikwa.

Ibimenyetso bya Coronavirus harimo kugira umuriro mwinshi , inkorora , ibicurane no kugira ikibazo mu myanya y’ubuhumekero.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa