skol
fortebet

Uhagarariye igihugu cy’Ubwongereza muri Amerika Donald Trump yise Igicucu yeguye ku mirimo ye

Yanditswe: Wednesday 10, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Kim Darroch uhagarariye Ubwongereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ,Perezida Donald Trump aherutse ku mwita igicucu kibi none yeguye ku mirimo ye yari ashinjwe muri iki gihugu.

Sponsored Ad

Ibiro bishinzwe ububanyi n’amahanga mu Bwongereza byemeje ko Sir Kim yegura kuri uyu wa gatatu. Kim Darroch yavuze ko ashaka guhagarika ibiri kuvugwa ndetse ko nta shingiro bifite, kandi ko kujya hanze kw’ariya makuru bitamworohera gukomeza imirimo ye.

Ubutumwa bwa Email bwari ibanga, Ambasaderi Sir Kim yandikiye abamukuriye mu Bwongereza avuga ko ubutegetsi bwa Donald Trump bujagaraye kandi budashoboye nibwo bubaye intandaro yibi byose.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donard Trump yavuze amagambo arimo ibitutsi abwira uyu uhagarariye Ubwongereza muri USA, ibintu byababaje Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubwongereza.

Trump abinyujije kuri Twitter, yagize ati “Ambasaderi uteye umujinya w’Ubwongereza si umuntu twishimiye, umuntu w’igicucu cyane.”

Sir Kim Darroch yari uhagarariye Ubwongereza muri Amerika kuva mu mwaka wa 2016 yeguye ku mirimo ye, nyuma y’ubutumwa bwe bw’ibanga bwagiye ahagaragara bunenga ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump.

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Madamu Theresa May yavuze ko uyu mwanzuro wa Kim yawufashe bitewe n’uburakari, gusa ngo yitwaye neza umwanya yari yicayemo mu gihe amaze ahagarariye Ubwongereza awukoresha ibikorwa bizirikanwa n’igihugu.

Ubutumwa bwa Sir Kim bwasohowe n’ikinyamakuru Daily Mail, ni ubwo yandikiye abayobozi be i Londres mu bihe bitandukanye kuva mu mwaka wa 2017 kugeza ubu.

Jeremy Hunt, umunyamabanga ushinzwe ububanyi n’amahanga w’Ubwongereza, yaraye avuze ko Perezida Trump “yasuzuguye” Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza n’igihugu cy’Ubwongereza.

Ibitekerezo

  • President TRUMP akunda gutukana no gusuzugura abantu kubera kwiyemera no kwirata.Ariko yagombye kumenya ko abantu bose bareshya imbere y’imana.Tuvuka kimwe,tugapfa kimwe.Ninde ujyana ubukire bwe cyangwa ibyubahiro mu kuzimu aho twese tujya?Niyo waba utunze amataje atabarika nka TRUMP,baguhamba mu gasanduka gafite 2 m gusa.
    Cyangwa bakagutwika.Imbere y’imana,umuntu ukomeye ni ushaka imana,akayikorera.Umurimo Yesu yasize asabye abakristu nyakuri nkuko dusoma muli Yohana 14 umurongo wa 12,ni ukumwigana tugakora UMURIMO wo kujya mu nzira tukabwiriza abantu nkuko we n’abigishwa be babigenzaga.Yesu yatubujije kwibera gusa mu gushaka ibyisi.Nkuko Matayo 6 umurongo wa 33 havuga,yadusabye gushaka “mbere na mbere” ubwami bw’imana.Abumvira iyo nama ntibibere mu gushaka ibyisi gusa,nibo bazahembwa ubuzima bw’iteka muli paradizo.Barahari nubwo ari bake cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa