skol
fortebet

Uko isi yiriwe Taliki ya 06 Mutarama 2019 :Minisitiri wa Sudan y’Amajyepfo yafatiwe mu mukwabu w’inzererezi i Kampala mu gihe abajura bamburiye abantu munsi y’ishusho ya yezu i Rio de Janeiro

Yanditswe: Sunday 06, Jan 2019

Sponsored Ad

Abajura 3 bitwaje intwaro bateze abantu bari bagiye gusura ishusho y’icyamamare ya Yezu iherereye mu mujyi wa Rio de Janeiro bambura buri wese ibyo yari afite byose gusa nta muntu wapfiriye muri aya mahano.

Sponsored Ad

Aba bajura bari bafite ibyuma bityaye n’imbunda,basanze aba bantu aho bari bicaye munsi y’iyi shusho y’icyamamare ya Yezu kristo,niko kubategeka gushyira mu mifuka bari bitwaje ibintu byose bari bafite birimo amasaha,telefoni,amafaranga,amakarita yo guhahiraho n’ibindi bitandukanye gusa nta muntu n’umwe bigeze bica.

Ba mukerarugendo barenga 30 basizwe iheruheru n’ibi bisambo ndetse basubiye mu mujyi bari kurira ayo kwarika dore ko basizwe nta rwara rwo kwishima n’ibi bisambo.

Ubu bujura bwamaze amasaha 2 yose aho ibi bisambo byaje birakambika bitegereza ko ba mukerarugendo baza ku bwinshi,bamaze kugwira bikurayo intwaro zabyo bitangira kubasaka ibyo bari bafite byose.

Ikinyamakuru cyitwa Merco press cyavuze ko abantu benshi bambuwe bakomoka mu bihugu by’Uburayi,Asia ndetse no muri Amerika y’Amajyepfo.

RDC:CENI yasubitse gutangaza by’agateganyo ibyavuye mu matora

Akanama gashinzwe amatora muri RD Congo kamaze gufata umwanzuro wo gusubika gutangaza mu buryo bw’agateganyo ibyavuye mu matora ya perezida wa Repubulika yabaye ku wa 30 ukuboza 2018,kuri uyu wa 06 Mutarama 2019.

Corneille Nangaa ukuriye Akanama gashinzwe amatora muri RD Congo,CENI,yasabye abakongomani n’isi yose kwihangana gusa ntiyavuze impamvu byasubitswe.

Nangaa yavuze ko 53 ku ijana by’amajwi yatoye amaze kubarurwa ndetse ama site asaga ibihumbi 750 yabaruwe gusa ntiyavuze igihe amajwi y’agateganyo azatangarizwa.

Abakandida 3 barimo Emmanuel Shadary w’ishyaka rimwe na Kabila n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi 2 barimo Martin Fayulu na Felix Tshisekedi nibo bahabwa amahirwe yo kuzavamo usimbura Kabila umaze imyaka 18 ku butegetsi gusa abakandida biyamamaje ni 21.

USA yavuze ko nibiba ngombwa izohereza abasirikare bayo muri iki gihugu cya RD Congo,niharamuka habaye imvururu nyuma yo gutangaza burundu ibyavuye mu majwi.

Byari biteganyijwe ko amajwi y’agateganyo azatangazwa kuri uyu wa 06 Mutarama 2019,amajwi ya burundu agatangazwa kuwa 15 Mutarama uyu mwaka.

Minisitiri wo muri Sudani y’Amajyepfo yafatiwe mu mukwabo w’inzererezi zarimo kunywera shisha i Kampala

Minisitiri utavuzwe amazina wo muri Sudani y’Amajyepfo yambutse umupaka aza gusangira ikiyobyabwenge cya Shisha n’inzererezi zo mu mujyi wa Kampala ndetse yafatiwe mu mukwabo wa polisi.

Uyu mu minisitiri yafatanywe n’izi nzererezi 17 , ahita ajyanwa kuri station ya polisi yitwa Kabalagala,yarekuwe mu gitondo amaze kwerekana ibyangombwa bye nkuko byatangajwe n’uhagarariye polisi witwa Luke Owoyesigyire,wanze gutangaza amazina y’uyu mu minisitiri.

Iki kiyobyabwenge cya Shisha cyaraciwe mu bihugu byinshi byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba birimo Kenya, Tanzania, Uganda,Rwanda.

Umunyarwanda ukina mu cyiciro cya Kane mu Bufaransa yafashije ikipe ye gusezerera Olympique Marseille

Umunyarwanda witwa Bryan-Clovis Ngwabije yafashije ikipe akinira ya ASF Andrézieux-Bouthéon mu cyiciro cya 4 gusezerera Olympique Marseille yo mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa mu gikombe cya Coupe de France cyari kigeze mu cyiciro cya 1/64.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa