skol
fortebet

Uko isi yiriwe tariki 21 Gicurasi 2018

Yanditswe: Monday 21, May 2018

Sponsored Ad

Mu nshamake y’ uko Isi ya tariki 21 Gicurasi 2018 yiriwe harimo ko Amerika irimo gufatira Iran ibihano bitigeze bibaho mu mateka y’ isi, Iran abantu barenga 800 bariye ibihumbyo barahumana. Ibindi ni uko u Rwanda rwashyize umukono ku masezerano abiri atandukanye, ahantu hatandukanye ariko yombi agamije iterambere rinyuranye. Mu Burundi ibyavuye mu itora rya Kamarampaka byatangajwe.

Sponsored Ad

Amerika irimo gufatira Iran ibihano biremereye ku kigero kitigeze kibaho mu mateka

Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika Mike Pompeo yavuze ko igihugu cye kirimo gufatira igihugu cya Iran ibihano biremereye ku kigero kitigeze kibaho mu mateka y’ isi.

Iran: Abarenga 800 bamerewe nabi bazira ibihumyo birimo uburozi

Abantu barenga 800 bo mu ntara 10 zo mu gihugu cya Iran bamerewe nabi nyuma yo kurya ibihumyo byo mu gasozi. Abarenga 10 bamaze gushiramo umwuka abandi barimo kwitabwaho n’ abaganga.

Indege Rwandair zahawe uburenganzira bwo gukoresha ikibuga cy’ indege cyo muri Ghana mu ngendo zijya US

Binyuze mu masezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’ingendo zikorerwa mu kirere hagati y’u Rwanda na Ghana, Sosiyete Nyarwanda itwara abantu n’ibintu mu ndege, Rwandair, yemerewe gukoresha ikibuga cya Accra (Kotoka International Airport) mu gukora ingendo zerekeza mu bihugu bitandukanye birimo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Aya masezerano yashyiriweho umukono i Kigali , u Rwanda ruhagarariwe n’ Umunyamabanga wa Leta ushinzwe gutwara Abantu n’Ibintu muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Uwihanganye Jean de Dieu na Minisitiri ushinzwe ibijyanye n’indege muri Ghana, Cecilia Abena Dapaah

U Rwanda na Argentine basinye amasezerano y’ubufatanye

Ministiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Mme Louise MUSHIKIWABO yahagarariye u Rwanda mu isinywa ry’ amasezerano yo guteza imbere umubano mwiza hagati y’ u Rwanda na Argentine yari ihagarariwe na Ministiri w’ububanyi n’amahanga wayo Jorge Faurie.

Ministiri Louise Mushikiwabo yari i Buenos Aires muri Argentine aho yitabiriye inama ihuza Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu 20 bigize ihuriro rya za guverinoma na banki nkuru z’ibyo bihugu, ihuriro rigamije kubungabunga ubukungu ku rwego mpuzamahanga, izwi nka G20 Foreign Affair Ministers Meeting.

Kenya: Umugabo w’ imyaka 30 yatemye nyina w’ imyaka 65 amuca akaboko bapfa imitungo arangije yishyikiriza polisi. Uyu mubyeyi arimo kuvurirwa ku bitaro by’ ahitwa Kiriaini.(src: dail nation)

Mu Burundi komisiyo y’ amatora yemeje ko Yego ari yatsinze mu itora rya Kamarampaka.

Umuyobozi wa Komisiyo y’ Amatora mu Burundi Pierre Claver Ndayicariye yemeje ko Ego yatowe ku kigero cya 73.26 % Oya igatorwa ku kigero cya 19.84%. Abagize Amizero y’Abarundi bavuga ko batemera ibyavuye mu matora

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa