skol
fortebet

Uko Isi yiriwe tariki 22 Kamena 2018 [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 22, Jun 2018

Sponsored Ad

Mu nshamake y’ uko isi yiriwe harimo ko umubano w’ u Rwanda na Uganda ukirimo agatotsi, Amerika yahagarikiye Visa abashinja ruswa muri Congo, mu Burundi Perezida Nkurunziza ntabwo azaba Minisitiri w’ Intebe.

Sponsored Ad

US ntabwo izongera gutandukanya abana n’ ababyeyi babo

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump yisubiyeho ku mwanzuro wo gutandukanya ababyeyi b’ abimukira n’ abana babo, Umuryango w’ abibumbye ukaba yashimye iki cyemezo. Trump yisubiyeho nyuma y’ uko umugore we Melania Trump yagaragaje ko atamushyigikiye ku cyemezo cyo gutandukanya abana n’ ababyeyi babo cyari cyanatangiye gushyirwa mu bikorwa.

Perezida Nkurunziza ntaziyamamaza kandi ntabwo azaba Minisitiri w’ Intebe

Mu kiganiro cy’abavugizi bose b’inzego z’igihugu, umuvugizi w’umukuru w’igihugu yemeje ko perezida Nkurunziza ataziyamamaza kandi atazaba Minisitiri w’ Intebe kuko u Burundi atari u Burusiya.

Jean Claude Karegwa uvugira umukuru w’igihugu yavuze kandi no ku kibazo cy’umunyamakuru uko ubuzima bwa Perezida Pierre Nkurunziza bumeze.
Ati “Ubuzima bw’umukuru w’igihugu wifashe neza.”. Ngo minsi ishize yari aremerewe nabi ari ngo ubu umeze nabi.

Amerika yahagaritse guha ’Visa’ abashijwa ruswa muri Congo

Ishami rishinzwe ububanyi n’ amahanga muri Leta zunze ubumwe za Amerika ryahagaritse guha visa abashinjwa ruswa muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo n’ abakekwaho uburiganya mu matora. Amerika yirinze gushyira ahagaragara abo iryo tegeko rireba, ariko ivuga ko ikimenyetso gikomeye icyo gihugu gishatse kwerekana ko gishaka gufasha mu kurwanya n’ ikimenyetso cyo gushyigikira amatora yizewe na bose.

Igihugu cya RDC cyiteguye amatora ya Perezida yagiye aburizwamo gusa biteganyijwe ko azaba mu kwezi kwa cumi n’ abiri, aho hazotorwa uwuzasimbura perezida Joseph Kabila.

Padiri Wenceslas Munyeshyaka yongeye kugirwa umwere

France, Kuri uyu wa Kane urukiko rwo mu gace ka Normandie mu Bufaransa rwanzuye ko nta kintu rwashingiraho ruburanisha Padiri Munyeshyaka kuko ngo kuba ntacyo yakoze ngo atabare Abatutsi bari bahungiye kuri Paroisse yayoboraga bitavuze ko yagize uruhare muri Jenoside yabakorewe.

Rwanda : Mu bana 100, 16 bavuka baragwingiye

Umuyobozi w’ Ikigo k’igihugu k’imboneza mikurire y’abana Dr Anita Asiimwe yavuze ko ku gwingira kw’abana bidaterwa n’ubushobozi ahubwo ko ari imyumvire mike ku mikurire y’umwana, ubushakashatsi bakoze bugaragaza ko mu bana bavuka mu Rwanda, 16% muri bo baba baragwingiye.

Haricyari agatotsi mu mubano w’ u Rwanda na Uganda

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko hakiri igitotsi mu mubano w’u Rwanda na Uganda ushingiye ku kuba Abanyarwanda bafatwa mu bihe bitandukanye iyo bagiye muri iki gihugu cy’abaturanyi.

Nyuma y’imyaka 30, Somalia yongeye kohereza amafi hanze

Ku nshuro ya mbere nyuma y’imyaka 30, Somalia yatangiye kohereza amafi mu gihugu gituranyi cya Kenya, bitewe nuko ubushimusi bukorewe mu mazi y’inyanja bwagabanutse ku cyambu cya Somalia.

Intambara ishingiye ku gusubiranamo kw’abatuye Somalia yatumye ubucuruzi bwinshi budakomeza gutera imbere.

Ariko abacuruzi b’amafi bo ku cyambu cya Kismayo baravuga ko ubu noneho bashobora kohereza amafi kubera ko bashobora kuyabika neza mu cyuma gituma akomeza kuba afutse kiri ku ruganda ruyatunganya. Akunze kuhaboneka yiganjemo amafi manini nka kamongo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa