skol
fortebet

Umubikira akurikiranyweho ubufatanyacyaha n’abapadiri basambanyije abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga

Yanditswe: Saturday 27, May 2017

Sponsored Ad

skol

Umubikira witwa Kosaka Kumiko ukomoka mu gihugu cy’u Buyapani yatawe muri yombi muri Argentine nyuma yo gukekerwaho ubufatanye mu gutuma abana bo mu ishuri ry’abafite ubmuga bwo kutumva no kutavuga bagera kuri 27 barasambanyijwe ku ngufu n’abapadiri.
Kosaka Kumiko w’imyaka 42 y’amavuko, yari umukozi mu kigo cy’amashuri cya Lujan de Cuyo kiganjemo abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, akaba akurikiranyweho gufasha abapadiri bari bafatanyije umurimo w’ubwitange gusambanya aba bana b’abakobwa (...)

Sponsored Ad

Umubikira witwa Kosaka Kumiko ukomoka mu gihugu cy’u Buyapani yatawe muri yombi muri Argentine nyuma yo gukekerwaho ubufatanye mu gutuma abana bo mu ishuri ry’abafite ubmuga bwo kutumva no kutavuga bagera kuri 27 barasambanyijwe ku ngufu n’abapadiri.

Kosaka Kumiko w’imyaka 42 y’amavuko, yari umukozi mu kigo cy’amashuri cya Lujan de Cuyo kiganjemo abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, akaba akurikiranyweho gufasha abapadiri bari bafatanyije umurimo w’ubwitange gusambanya aba bana b’abakobwa ndetse bakabakorera ibya mfura mbi kuko uretse no kubasambanya banabikoraga mu buryo bw’ihohotera.

Uyu mubikira ngo yakingiraga ikibaba aba bapadiri basambanyiraga aba bana ahantu hagiye hatandukanye,nko mu nzu bararamo, aho bogera, mu byumba by’inama, mu mbuga z’ikigo n’ahandi ariko kabigira ibanga.

Kugira ngo aya makuru amenyekane, byatewe no kuba aba bana batumva ntibanavuge baragiye bakegera ishusho ya Bikira Mariya iri hafi aho bakaba ari yo bakoreraho ibimenyetso byerekana ibyo abo bapadiri 2 babakorera, nyuma aya makuru y’uko uyu mubikira abifitemo uruhare akaza no kwemezwa n’umwe mu bahize mbere wabimenye akavuga uburyo yamujyanye kwivuza indwara zo mu mibonano mpuzabitsina yari yandujwe n’umupadiri witwa Horacio Corbacho.wari wamusambanyije bahujwe n’uyu mubikira.

Abanyeshuri 24 bo muri iri shuri, nibo bashinja uyu mubikira kuba yarabazaniraga abapadiri n’abandi bagabo bagera kuri 4 ngo baze kubasambanya ndetse akanabatiza aho bagomba kubikorera, mu gihe abandi 3 barangije kwiga ariko nabo bakavuga ko uyu mubikira yabibakoreraga bakiga.

Kugeza ubu, uyu mubikira afungiye mu buroko bwo muri kiriya gihugu yakoreragamo mu gihe ariko hagishakishwa n’abandi bakekwa n’abashyirwa mu majwi n’abo banyeshuri.

Polisi ya kiriya gihugu ivuga ko yamaze guta muri yombi abandi bagabo 5 biganjemo abakozi bo muri kiriya kigo ndetse banafatanwa ibinyamakuru n’ibitabo byinshi byigisha ibijyanye na filimi z’urukozasoni, bikaba biteganyijwe ko bahamwe n’icyaha buri wese yahanishwa igifungo cy’imyaka 50.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa