skol
fortebet

Umubiligikazi watsindiye imidari myinshi ya Paralympiques yahawe urupfu yasabye

Yanditswe: Wednesday 23, Oct 2019

Sponsored Ad

Marieke Vervoort, Umubiligikazi wari ufite imidari mu marushanwa yo gusiganwa mu tugare tw’abafite ubumuga ya Paralympiques, yarangirijwe ubuzima nkuko yabisabye, yari afite imyaka 40.

Sponsored Ad

Asiganwaga mu kagare k’abafite ubumuga,Vervoort yatsindiye umudari wa zahabu n’uwa feza mu mikino y’abafite ubumuga yabereye i London mu mwaka wa 2012, atsindira n’indi midari ibiri i Rio muri Brazil mu mwaka wa 2016.

Yari arwaye indwara idakira yo kudakora kw’imitsi yamubabazaga cyane byatumye asinya impapuro zisaba kwicwa akagabanyirizwa uburibwe [Euthanasia].

Uburyo bwo kurangiza ubuzima bw’umuntu urwaye cyane akenshi arwaye indwara idakira mu rwego rwo kumurinda gukomeza kubabara - buzwi nka ’euthanasie’- bwemewe n’amategeko mu Bubiligi.

Mu 2008 Vervoort yashyize umukono ku nyandiko ziha uruhushya muganga rw’uko umunsi umwe azamurangiriza ubuzima.

Itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bw’umujyi avukamo wa Diest rivuga ko Vervoort "yakurikije amahitamo ye [ejo] ku wa kabiri nimugoroba".

Indwara Vervoort yari arwaye yamuteraga guhorana ububabare, kurwara igicuri, guhinyagara kw’amaguru ndetse kubera iyo ndwara yasinziraga bigoye.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye n’umunyamakuru Eleanor Oldroyd mu kiganiro BBC Radio 5 Live mu mwaka wa 2016, Vervoort yagize ati:

"Hari ubwo mbabara bikomeye cyane, ngafatwa n’igicuri, nkarira, nkaboroga kubera ububabare. Nkenera imiti myinshi igabanya ububabare [nka], valium, morphine.

Abantu benshi bambaza ukuntu bishoboka ko nitwara neza [mu mikino] nkanamwenyura n’ububabare bwose n’imiti iba irya imitsi yanjye. Kuri jye, imikino, gusiganwa mu kagare - ni uburyo bw’ubuvuzi".

Muri 2016 yabwiye The Associated Press ko arambiwe kubaho kubera ukuntu aribwa cyane bigatuma asinzira iminota 10 gusa buri munsi.

Vervoort yavuze ko yitozaga ababara cyane ariko akabikora kuko ngo siporo ariyo yonyine yamuhaga icyizere cyo kubaho.

Ijoro rye rya nyuma ryo kubaho,Vervoort yatumiye abagize umuryango we bose,inshuti ze za hafi basangira akarahuri ka nyuma k’umuvinyo.

Vervoort yabwiye inshuti ze n’umuryango we ko bazajya bamwibukira ko ari umukobwa wahoraga yisekera kandi yishimye.

Inkuru ya BBC

Ibitekerezo

  • Gusa apfuye nabi kuko yiyahuye, satani azamwakire my be.

    apfuye nabi c ububabare yarafite wabumufashaga jya ureka ubugoryi

    Bible ntisobanura niba abantu biyahura nabo batazabona ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ikindi kandi,ntabwo bible ivuga ko abanyabyaha bapfuye baba bagiye " mu muriro utazima" kwa Satani.Nkuko Zaburi 146:3,4 na Umubwiriza 3:19,20 hasobanura neza yuko iyo dupfuye nta handi tujya uretse mu gitaka kandi ntitwongere gutekereza.Roho idapfa ntabwo ari Bible iyivuga.Yahimbwe n’umuntu w’Umugereki witwaga Platon.Noneho amadini nayo arayigisha,biturutse ku mugatulika witwaga Saint Augustin d’Hippone.Yanditse ibitabo ashyikigira Platon wahimbye ko mu mubiri wacu habamo Roho idapfa.Tujye twirinda inyigisho z’abantu zitandukanye n’ibyo bible yigisha,kubera ko nkuko Matayo 15:9 havuga,byatuma Imana itatwemera nk’abakristu.Bityo tukazabura paradizo.

    IBYO UMWIFURIJE IMANA IKUMVE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa