Umubyeyi yabyaye abana 5 bavukira igihe kibura ibyumweru 10

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 14 September 2018 Yasuwe: 1233

Umugore wo muri Afurika y’Epfo ari mu byishimo by’ivuka ry’impinja eshanu mu bitaro biri hafi y’umujyi wa Johannesburg. Urugaga rw’ibitaro rwa Clinix Health Group, ari narwo ny’ir’ibitaro bya Clinix Botshelong Empilweni Private Hospital bavukiyemo, rwatangaje ko aba bana babaye aba gatanu bavutse ari batanu muri iki gihugu guhera mu mwaka wa 1960.

Aba bana batanu ni Siyanda, Sibahle, Simesihle, Silindile na Sindisiwe bavukiye ibyumweru 30, ni ukuvuga ibyumweru 10 mbere y’igihe gisanzwe.

Ubuyobozi bw’ibi bitaro byavuze ko buri mwana yavutse apima ikilo kimwe kirenga kandi ubu bari guhumeka ku bwabo nta byuma bibibafashijemo ndetse ngo bari no kwiyongera ibiro.
Dogiteri Moeng Pitsoe, umuganga wari uyoboye itsinda ryabyaje uwo mubyeyi, yavuze ko hari icyizere ko aba bana bose bazakura.
Yagize ati:"Gukora neza cyane ndetse n’uko aba bana bavutse bameze, biduha icyizere ko bazakura."
"Twizeye ko aba bana batanu bazaba aba mbere [muri Afurika y’epfo] bazashobora gukura bose kandi bakiteza imbere."
Byitezwe ko aba bana bazava muri ibi bitaro bamaze kuzuza ibiro bibiri umwe umwe.
Hagati aho, abantu batandukanye bakomeje kohereza ubutumwa bwo kwishimira ivuka ry’aba bana babunyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter.
Hari n’umwe mu miryango ifasha watangije igikorwa cyo gukusanya inkunga yo kwita kuri abo bana.

BBC

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umugore yatawe muri yombi kubera kwicisha inzara bikomeye umwana w’imyaka 5...

Umugore witwa Tammi Bleimeyer yakatiwe igifungo cy’imyaka 28 kubera...
13 December 2018 Yasuwe: 2493 0

Umukobwa w’ imyaka 7 yareze se kuri polisi ngo yanze kubaka umusarane

Umwana witwa Hanifa Zaara yandikiye polisi ayisaba guta muri yombi Se kuko...
13 December 2018 Yasuwe: 1467 0

Umukozi yahamwe n’ibyaha byo kuniga umwana w’amezi 2 amutamitse umwenda mu...

Umugore w’umunya Israeli wakoraga akazi ko mu rugo ahitwa Manhattan muri...
12 December 2018 Yasuwe: 1438 0

Icyamamarekazi mu mikino njyarugamba cyishwe na telefoni igendanwa...

Umurusiyakazi witwaIrina Rybnikova waherukaga kuba uwa mbere muri iki...
10 December 2018 Yasuwe: 2564 0

Umujura yasanze umugore mu rugo rwe aramukomeretsa cyane [Amafoto]

Umujura yasanze umugore w’imyaka 50 ukomoka mu gace ka Walgrave mu...
8 December 2018 Yasuwe: 1937 1

Amabandi 3 yateze imodoka ya ba mukerarugendo afashe imipanga Imana ikinga...

Amabandi yo muri Kenya yateze umuryango w’abanyamerika watembereraga mu gace...
6 December 2018 Yasuwe: 2699 0