skol
startimes

Umubyeyi yashoye umwana we mu busambanyi kugira ngo babone amafaranga yo kubatunga

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 14 May 2020 Yasuwe: 5827

Lagos muri Nigeria haravugwa inkuru y’umugore witwa Nkechi Uzor watawe muri yombi azira gukoresha umwana we w’umukobwa ufite imyaka 16, akamushora mu bikorwa by’ubusambanyi kugirango abone amafaranga yo kubatunga.


Ubukene n’inzara bikomeje kwibasira abatari bacye hirya no hino ku isi biri gutuma ababyeyi bamwe na bamwe bafata imyanzuro igayitse bagakora amahano, aho bishobora mu bikorwa bitemewe birimo gukoresha abana babo babashora mu busambanyi, gusabiriza mu mihanda n’ibindi byinshi kugirango babone amaramuko.

Faceofmalawi dukesha iyi nkuru yatangaje ko uyu mugore uvugwaho aya mahano wari umwaka wa mbere agiye muri ubwo bucuruzi, kandi ko icyatumye atangira ibyo bikorwa kwari ukugirango abone ikimutunga n’abana be babiri yasigiwe n’umugabo we bamaze myaka 8 batandukanye.

Uyu mwana w’umukobwa washowe mu busambanyi ngo umuryango ubone ikiwutunga, asobanura neza uko byagenze ngo abyinjiremo, aho agira ati:

Mama wanjye niwe wabinshoyemo. Yamfataga kenshi akaba yanjyana hanze yo mu rugo kujya gusambana kandi njye sinumvaga mbishaka. Nta yandi mahitamo nari mfite ahubwo nagomabaga kubikora kubera ko niho havaga amafaranga yo kutugaburira ndetse nayo kutwishyurira ishuri, kugeza ubu nari maze kuryamana n’abagabo 27 kuva ntangiye gukora ako kazi. Hari imiti mama yampaga kenshi nyuma yo kuryamana nabo bagabo.

Nyuma y’aho aya makuru amenyekaniye, uyu mubyeyi Nkenchi Uzor yaje kugenzurwa ngo azabifatirwemo, nuko baza kumufatana umugabo witwa Festus Azubuike w’imyaka 47, aho yari mu mupangu wo gusambana na wa mukobwa nuko agasigira amafaranga uwo mugore.

Polisi ivuga ku buremere bw’iki cyaha, yavuze ko uyu mugore agomba kugezwa imbere y’ubutabera akaryozwa aya marorerwa yakoze ayakorera umukobwa we kandi ukiri na muto, mu igihe ibizamini by’isuzumwa ku mwana bizaba birangiye.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Depite wo mu Bwongereza yashinje uwahoze ari Perezida wa Nigeria kwiba...

Depite wo mu Bwongereza arashinja uwahoze ari umuyobozi wa Nigeria, Yakubu...
27 November 2020 Yasuwe: 0 0

Congo:Sheka wahoze ari umukuru w’inyeshyamba yakatiwe gufungwa...

Uwahoze ari umukuru w’inyeshyamba muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo...
25 November 2020 Yasuwe: 666 0

Uganda:Inzego z’umutekano zatahuye umugambi wo kwica Bobi Wine no gutwika...

Muri Uganda, inzego zishinzwe umutekano zatahuye umugambi wateguraga wo...
25 November 2020 Yasuwe: 4207 0

Ibiteye amatsiko byihariye wamenya kuri Kamala watorewe kuba Visi Perezida...

Kamala Devi Harris yavutse ku ya 20 Ukwakira 1964, akaba Umurwanashyaka...
24 November 2020 Yasuwe: 3379 0

Bamwe mu bayobozi b’imiryango itegamiye kuri Leta y’abanyamahanga batangiye...

Byibuze abayobozi b’imiryango ibiri itegamiye kuri leta (ONG) iterwa inkunga...
24 November 2020 Yasuwe: 1120 0

Igihugu cya Uganda gikomeje kwibikaho ibimodoka by’intambara[AMAFOTO]

Igihugu cya Uganda cyatumije ibimodoka by’intambara kikaba kigiye kwibikaho...
23 November 2020 Yasuwe: 4893 0