skol
fortebet

Umudepite yaguye igihumure mu nteko nyuma yo kumenya ko umukobwa we arasiwe muri Gym

Yanditswe: Friday 09, Nov 2018

Sponsored Ad

Umudepite ukomoka muri Mexico witwa Carmen Medel Palma w’imyaka 59,yavugije induru ndetse agwa igihumure mu nteko,ubwo yamenyaga amakuru ko umukobwa we yarashwe ari gukora Gym.

Sponsored Ad

Carmen Medel Palma yabwiwe ko umukobwa we w’imyaka 22 witwa Valeria Cruz Medel,yarasiwe amasasu 9 muri Gym yitiranyijwe n’ibandi niko kuvuza induru cyane mu nteko aadepite bose bagwa mu kantu.

Umukuru w’inteko yahise ayisubika,bagenzi b’uyu mugore bagerageza kumuhoza no kumwihanganisha cyane ko yari afite agahinda kenshi.

Uyu mudepite ukomoka mu ishyaka rya National Regeneration Movement (Morena),yababaje benshi kubera ko amashusho y’ibyamubayeho yacaracaye ku mbuga nkoranyambaga.

Valeria wigaga ibijyanye n’ubuvuzi yarasiwe muri Gym yo mu mujyi wa Ciudad Mendoza muri leta ya Veracruz nyuma y’aho abashinzwe umutekano bamwitiranyije n’umukunzi w’umusore w’ibandi ryakoraga ibikorwa bitemewe n’amategeko.

Polisi yataye muri yombi abagabo 2 bivugwa ko barashe uyu mukobwa bamwitiranyije n’uyu mukunzi w’ibandi bari muri Gym imwe ndetse n’uwarashe yamenyekanye.



Umudepite yaririye mu nteko nyuma yo kumva ko umukobwa we yarasiwe muri Gym

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa