Umudipolamate w’ Umunyamerika yavuze ko Kim Jon un arimo guhamagara intambara

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 5 September 2017 Yasuwe: 947

Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika mu muryango w’ abibumbye yagaragaje ko kuba Perezida wa Koreya ya Ruguru Kim Jon un akomeje kugerageza ibisasu bifite ubukana bukomeye ari ikimenyetso cyo guhamagara intambara.

Amb. Nikki Haley yabivugiye mu nama y’ umutekano y’ igitaraganya yateraniye I New York, aho yanavuze ko Leta zunze ubumwe z’ Amerika zidashaka intambara gusa ngo ‘Kwihangana bigira aho bitarenga’.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko biteganyijwe ko Leta zunze ubumwe z’ Amerika zigiye kwicara zikareba uburyo zakaza ibihano byafatiwe Koreya ya Ruguru.

Koreya ya Ruguru yafatiwe ibihano by’ ubukungu ariko ibi bihano ntibyigeze biyikoma mu nkokora mu mugambi wayo wo gukora no kugerageza ibisasu biremereye.

Ubushinwa kimwe mu bihugu by’ inshuti za Koreya ya Ruguru ntibuhwema gusaba ko ikibazo cya Koreya ya Ruguru cyakemurirwa mu nzira y’ ibiganiro.

Ku Cyumweru Koreya ya Ruguru yagerageje igisasu gikomeye cy’ ubumara gifite ubushobozi bwa kilotone ziri hagati ya 50 na 120. Iki gisasu gikubye gatatu bombe atomique zatewe I Hiroshima na Nagasaki.

Abasesenguzi bagaragaza ko icyo Leta zunze ubumwe z’ Amerika igambiriye ari uguhirika ku butegetsi Perezida Kim Jon un, bikaba bituma Koreya ya Ruguru ikomeza gukora ibisasu ngo ikomeze kwihagararaho.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble NTAMBARA Isaac

    Ibi bintu Amerika na North Korea barimo gukinisha,bishobora kubyara intambara ya 3 y’isi,twese tugashira kuko noneho ibihugu byakoresha Atomic Bombs.Iteka mbere yuko intambara iba,habanza kuba ishotorana no guterana amagambo.
    Nta muntu numwe wamenya uko intambara izarangira.Hitler yumvaga azafata isi yose akayitegeka.Idi Amin atera Tanzaniya muli 1978,yumvaga yatsinda.Ikibazo nuko Intambara ya KOREYA izafata isi yose.Niyo mpamvu abantu benshi bavuga ko bijya kuli Armageddon,nukuvuga umunsi w’imperuka,ubwo imana izica abantu bose banga kuyumvira,bakibera mu byisi gusa (Yeremiya 25:33).Birashoboka ko North Korea itegura imperuka y’isi,nubwo yo itabizi.

    3 months ago

Inzindi nkuru

Perezida Nkurunziza yatangiye gusobanurira Abarundi itegeko nshinga...

Perezida w’ u Burundi yakomoje ku guhindura itegeko nshinga iki gihugu...
12 December 2017 Yasuwe: 133 0

Sudan:Abagore 24 bazahanishwa gukubitwa nyuma yo gufatwa bambaye...

Mu gihugu cya Sudan haravugwa inkuru iababaje y’abagore 24 bari mu mazi...
11 December 2017 Yasuwe: 1342 0

Umubyeyi gito yakaniwe urumukwiye nyuma yo guhohotera umwana...

Umubyeyi wo mu gihugu cya Kyrgyzstan mu mugi wa Bishkek yafashwe ari...
11 December 2017 Yasuwe: 1498 0

Amerika yagerageje indege yo gukurikira ya Bombe ya Koreya ya...

Leta zunze ubumwe z’ Amerika mu minsi mike ishize zagerageje indege y’...
10 December 2017 Yasuwe: 3825 0

Yivuganye mugenzi we nyuma yo kubona amafoto aryamanye n’umukunzi...

Umugabo w’imyaka 33 witwa David Saunders ukomoka mu gihugu cy’Ubwongereza...
7 December 2017 Yasuwe: 1321 0

Umugabo yasanganywe umurambo w’umuntu mu modoka ye

Ubwo polisi yo mu mugi wa Middelkerke mu Bubiligi yakoraga umukwabu mu mu...
7 December 2017 Yasuwe: 1758 0