skol
fortebet

Umufasha wa perezida Trump ari mu bitaro

Yanditswe: Tuesday 15, May 2018

Sponsored Ad

Umugore wa Perezida wa USA Donald Trump witwa Melania Trump ari mu bitaro byitwa Walter Reed National Military Medical Center aho ari kuvugwa uburwayi afite bw’impyiko,abaganga bavuze ko budakanganye.

Sponsored Ad

Uyu mufasha yabazwe ku munsi w’ejo umugabo we Donald Trump adahari,gusa yagiye kumusura mu masaha ya nyuma ya saa sita.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter,Trump yatangaje ko yerekeje kuri ibi bitaro kugira ngo asure umufasha we,amara impungenge abantu ko ameze neza ndetse uburwayi bwe budakanganye.

Melania Trump yagiye kwa muganga kugira ngo abagwe kamwe mu duce twe tw’umubiri kaba mu mpyiko kajyamo amazi.

Abo mu biro by’umufasha w’umukuru w’igihugu batangaje ko uburwayi bwa Melania budateye ikibazo,arakira vuba.

Trump yamaze isaha kuri ibi bitaro aho yahise yongera kugaruka kuri White House mu kazi mu gihe umufasha we agomba kumara icyumweru mu bitaro kugira ngo abashe gukira neza,nyuma yo kubagwa.

Melania w’imyaka 48 y’amavuko, abaye undi mufasha wa perezida wa USA ugize uburwayi butuma abagwa,nyuma ya Rosalynn Carter wari umufasha wa Jimmy Carter wabazwe ibere mu mwaka wa 1977.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa