skol
fortebet

Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda General Patrick Nyamvumba yaganiriye na Perezida wa Congo Tshisekedi anaganira n’itangazamakuru ryaho[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 11, May 2019

Sponsored Ad

skol

Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda, General Patrick Nyamvumba, yagiranye ibiganiro na Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Felex Tshisekedi mu rwego rwo kuzamura imibanire n’umutekano hagati y’ibihugu byombi.

Sponsored Ad

Uru rugendo rwa General Patrick Nyamvumba muri DRC, rwabaye ejo kuwa Gatanu taliki ya 10 Gicurasi 2019, akaba ari uruzinduko yagize biturutse ku butumire bw’Umugaba w’Ingabo za DRC, Lt-Général Célestin Mbala.

Nk’uko byagaragajwe ku rubuga rwa Twitter rwa Perezidansi ya Congo, Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda yashimiye Perezida Tshisekedi uruhare rwe mu guteza imbere umubano w’ibihugu byombi mu bijyane n’ingabo.

Lt-Général Célestin Mbala we yavuze ko nk’ibihugu bituranye ari ngombwa guhura bikaganira uburyo ubufatanye mu by’ingabo bwatera imbere kurushaho, ndetse no guharanira umutekano n’amahoro mu karere.

Mu mpera za Werurwe 2019, Perezida Tshisekedi yaje mu Rwanda ubwo yazaga mu nama Africa CEO Forum, akaba yaranagiranye ibiganiro na Perezida Kagame.

Umubano w’ibihugu byombi ukomeje kugenda utera imbere, aho muri Mata uyu mwaka, Sosiyete y’ubwikorezi bwo mu kirere y’u Rwanda, iherutse gutangiza ingendo zayo yerekeza i Kinshasa.

Muri iki gihugu cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, habamo imitwe yiterabwoba itandukanye harimo n’irwanya u Rwanda nka FDLR, ubufatanye bw’ibi bihugu byombi bwafata iyambere mu guhashya iyo mitwe.

Ibitekerezo

  • Bazumvikana barwanye FDLR.Gusa byakabaye byiza batarwanye kubera ko yaba RDF cyangwa FDLR,bombi ni abanyarwanda.Bakibuka ko mu Rwanda,95 % bitwa abakristu.Bakibuka ko Imana ibuza abakristu nyakuri kurwana.Bagomba kwibuka ko “the most precious thing” for all of us is LIFE.Niyo mpamvu bible idusaba gushaka Imana cyane,aho kwibera mu byisi gusa.Tekereza nawe kwica umuntu waremwe mu ishusho y’Imana kandi udashobora kumuzura,ukibagirwa ko nawe ejo uzapfa ukamusanga mu gitaka.Nubwo benshi batabyemera cyangwa bashidikanya,Imana izahemba ubuzima bw’iteka abantu bayumvira,ibanje kubazura ku munsi wa nyuma.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana igice cya 6 umurongo wa 40.Bizaba nta kabuza.It is a matter of time.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa