skol
startimes

Umugabo imyanya ye y’ibanga yafashwe mu ntebe ahura n’ububabare bukomeye

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 19 August 2020 Yasuwe: 3491

Umugabo w’umunya espagne yahuye n’isanganya ubwo yiteguraga kujya kwiyuhagira abanza kwicara mu ntebe ya plastique yambaye ubusa maze ubwo yageragezaga guhaguruka imyanya ye y’ibanga ifatwa mu myenge y’intebe ahura n’ububabare bukabije.


Mbere y’uko ajya kwiyuhagira, umugabo wo muri Esipanye w’imyaka 60 yabanje kwicara muri hoteli atuje yambaye ubusa kugira ngo abanze afate akayaga ariko nyuma aza kwisanga mu bihe biteye isoni ubwo udusabo twe tw’intanga twafatwaga mu ntebe ya plastique bityo biba ngombwa ko atabaza.

Ubwo yari yibereye muri hoteli yo muri Espagne, umugabo uri hagati yimyaka 60 na 70 ntabwo yigeze atekereza ko azaba mu bihe bibi nk’ibyamubayeho, uyu mugabo utaramenyekana umwirondoro we, yari yicaye ku ntebe ya plasitike mu cyumba cye cya hoteli ubwo yiteguraga kujya kwiyuhagira ,

Ubwo yageragezaga guhaguruka ngo ajye mu bwogero, nibwo yashikamiye intebe ashaka guhaguruka bituma ya myenge yo mu ntebe isa n’iyagutse cyane maze udusabo twe tw’intanga duhita dufatwamo ananirwa kuva mu ntebe gutyo, abuze uko abigenza ahitamo gutabaza.

Uyu mugabo yabanje gufashwa n’abatabazi babiri bagerageje kumukura mu bubabare bw’intebe ariko ntibyakunze bisaba ko bahamagara abashinzwe kuzimya umuriro batatu maze bihutira kujya mu cyumba cya hoteli kugira ngo bamutabare.

Abashinzwe kuzimya umuriro bahisemo gukata hafi y’umwenge umwe ahari hafashwe ariko bitwara igice cy’isaha kugirango birangire. Ku bw’amahirwe, igitekerezo cy’abashinzwe kuzimya umuriro cyarokoye ubuzima bw’uyu mugabo aza kujyanwa mu bitaro bya kaminuza ya Torreviej ari naho bakomereje kumwitaho kugirango akire ububabare yari afite.

Ku bw’iyo mpamvu, ni byiza kwitondera kwicara ahantu aho ari ho hose wambaye ubusa nko kuri ziriya ntebe za plastique n’ahandi kuko bishobora kubangamira imyanya yawe y’ibanga.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Kizito Mihigo yahawe igihembo cya ‘Václav Havel International’, bwa mbere...

Bwa mbere mu mateka, Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa...
18 September 2020 Yasuwe: 2895 0

Ubutegetsi bushya bw’u Burundi nta kizere bufitiwe mu kubahiriza...

Ubutegetsi bushya bw’u Burundi buyobowe na Perezida Evariste Ndayishimiye...
18 September 2020 Yasuwe: 523 0

Sudani: Abasaga 40 bafatanywe ibiturika byinshi byasenya umujyi wose wa...

Abategetsi bo muri Sudani batangaje ko abantu 41 batawe muri yombi, nyuma...
18 September 2020 Yasuwe: 639 0

Umukobwa wa Paul Rusesabagina yanenze imyitwarire y’igihugu cy’u...

Umukobwa wa Paul Rusesabagina, Carine Kanimba, yanenze imyitwarire y’igihugu...
17 September 2020 Yasuwe: 7586 0

Yiswe umubyeyi w’ikinyejana nyuma yo kugurira abakobwa be 3 imodoka zihenze...

Florence Ifeoluwa Otedola, umukobwa w’imyaka 27 uzwi nka Dj Cuppy,...
17 September 2020 Yasuwe: 7773 0

Couple y’umugabo w’ibiro 25,ufite uruhu rukanyaraye n’umukobwa w’ikibuno...

Umugabo witwa Moussa Sandiana Kaba uzwi ku kazina ka Grand P, umukinnyi wa...
14 September 2020 Yasuwe: 8800 0