skol
fortebet

Umugabo n’umugore we bari mu mazi abira kubera kwitirira umwana wabo Hitler

Yanditswe: Monday 12, Nov 2018

Sponsored Ad

Umugabo witwa Adam Thomas w’imyaka 22 n’umukunzi we Claudia Patatas w’imyaka 38 bari mu mazi abira kubera kwita umwana wabo Adolf,mu rwego rwo kwerekana ko ari abafana ba Adolf Hitler wubatse amateka mu gukora amahano ubwo yayoboraga Ubudage.

Sponsored Ad

Aba bombi bakomoka mu Bwongereza, basanzwe ari abafana b’amatwara y’ishyaka rya Nazi ryari irya Hitler ndetse bafatanwe amafoto bafite ibendera ry’iri shyaka.

Adam n’umukunzi we Patatas barashinjwa ko ari abarwanashyaka b’ishyaka ry’aba Nazi kandi imyitwarire n’ibikorwa by’aba Nazi byaraciwe mu Bwongereza kuko bifatwa nk’ubwihebe.

Uyu mugabo n’umugore bifotoje bambaye imyenda y’umweru bateruye uyu mwana wabo bise Adolf ndetse bafashe ibendera ririho ikirango cy’aba Nazi.

Mu rukiko rwa Birmingham,uyu mugabo n’umugore bashinjwe ivangura ndetse n’iterabwoba bisanzwe bikorwa n’intagondwa zigifite amatwara ya Kinazi.

Aba babyeyi babyaye uyu mwana wabo bamwita Adolf nyuma y’aho Ubwongereza bwahagaritse burundu abayoboke b’ishyaka rya Nazi ndetse n’ibikorwa bishyigikira iri shyaka,ibintu byafashwe nko kwigomeka ku butegetsi.

Mu kwezi gutaha nibwo urukiko ruzasoma imyanzuro y’urubanza rwabaye uyu munsi aho aba bombi bashobora guhabwa ibihano biremereye.

Adam uri gushinjwa gushyigikira amatwara y’aba Nazi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa