skol
fortebet

Umugabo w’imyaka 46 yateye icyuma nyina bapfuye icyayi

Yanditswe: Wednesday 06, Jun 2018

Sponsored Ad

Umugabo witwa Thomas Westwood w’imyaka 46 ukomoka mu Bwongereza, yishe nyina amuhoye ko yamubwiye ko icyayi yamukoreye kitarimo amata ahagije.

Sponsored Ad

Uyu mugabo wari umushomeri yazabiranyijwe n’uburakari ubwo nyina yanengaga icyayi yari yamuteguriye akamubwira ko kirimo amata make kandi ariko amafaranga yari afite yareshyaga niko kumutera icyuma mu nda inshuro 17 zose.

Susan wishwe n’umuhungu we

Uyu mugabo wishe mama we mu Ukuboza umwaka ushize,yemereye polisi ko ariwe wiyiciye umubyeyi we,kubera kumushyira ku nkeke amubwira ko icyayi yamutekeye kitarimo amata ahagije kandi yari umushomeri.

Uyu mubyeyi witwa Susan Westwood w’imyaka 68,wishwe n’umuhungu we icyuma,yangiritse ibice byo mu nda bituma abaganga batabasha kumurokora.

Polisi yo mu gace ka Coventry uyu mugabo yari atuyemo,yahise imuta muri yombi ayibwira ko umubyeyi we yahoraga amubwira amagambo amusesereza ndetse ariwe wabanje gushaka kumutera icyuma.

Abagize umuryango wa Susan basohoye itangazo ry’akababaro batewe no kubura Susan ndetse bavuga ko biteye agahinda kuba yishwe n’umuntu yakundaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa