skol
fortebet

Umugabo wabyaye impanga zifatanye yasabwe guhitamo umwe ugomba kurokorwa mu kubatandukanya [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 05, Aug 2019

Sponsored Ad

Umugabo witwa Ibrahima Ndiaye w’imyaka 50 ari mu ihurizo rikomeye ryo guhitamo umwana umwe mu mpanga ze 2 zavutse zifatanye aho yabwiwe ko mu kubabaga ngo batandukane umwe gusa ariwe uzarokorwa.

Sponsored Ad

Impanga Marieme na Ndeye zikomoka muri Senegal ariko zikaba zituye mu mujyi wa Cardiff,zigiye gutandukanwa ariko mu kubabaga umwe muri bo niwe uzarokoka ariyo mpamvu abaganga basabye se guhitamo ugomba gusigara.

Aba bakobwa buri wese afite umutima n’ibihaha ariko Marieme afite umutima udakora neza ndetse ngo icyizere cye cyo kubaho ni gito cyane ugereranyije n’umuvandimwe we Ndeye.

Aba bana bari kuvurirwa mu bitaro bya Great Ormond Street Hospital muri UK,baratangaje kuko imitwe yabo,ibihaha n’imitima yabo biratandukanye gusa basangiye umwijima,urungano ngogozi [digestive system] ndetse bafite impyiko 3.

The Guardian yavuze ko nubwo Marieme ariwe ufite ubuzima bugoranye ndetse n’icyizere cyo kubaho kikaba ari gito ngo aramutse apfuye na Ndeye yahita apfa.

Mu kiganiro yahaye BBC,Ibrahima se w’aba bana ndetse ufite abandi bane yavuze ko ari mu rujijo kuko atazi neza umwanzuro yafata ku mwana yarokora.

Yagize ati “Mu bihe nk’ibi ntabwo ukoresha ubwenge ukurikira umutima wawe.Umwanzuro wose wafatwa watera benshi agahinda,ugateza akavuyo ndetse wakurikirwa n’ingaruka nyinshi zibabaje.”

Ibrahima yagiye mu bitaro bitandukanye mu Bubiligi,Ubudage,Zimbabwe, Norway, Sweden, Amerika none ubu ari muri UK.

Uyu mugabo yavuze ko kubera gushaka kuvuza aba bana be,yatakaje akazi ke ko mu bukerarugendo akaba asigaye abana n’aba bana be I Cardiff kugira ngo bavurwe.

Mu minsi ishize nibwo abandi bana b’impanga bavutse bafatanye bitwa Safa na Marwa Ullah bakomoka muri Pakistan baratandukanyijwe nyuma yo kubabagira muri ibi bitaro bya Great Ormond Street mu mezi ashize.


Ibitekerezo

  • abo bana bareke wibatandukanya iyo ni cadeau IMANA yaguhaye wirusha Imana amaboko,

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa