skol
fortebet

Umugabo wahanuye muri 2015 ko Trump azaba Perezida yavuze itariki intambara ya 3 y’Isi izatangiriraho

Yanditswe: Friday 21, Apr 2017

Sponsored Ad

Horacio Villegas
Umugabo wahanuye ko Donald Trump azaba perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse akongeraho ko azaba umwami wa Illuminati uzashora Isi mu Ntambara ya 3 y’Isi yose, kuri ubu aratangaza ko azi itariki iyi ntambara izatangiriraho.
Uyu mugabo witwa Horacio Villegas avuga ko nta kabuza iyi ntambara y’isi izatangira ubwo hazaba hibukwa imyaka 100 ishize Bikira Mariya abonekeye abantu b’i Fatima nk’uko bitangazwa na Daily Star. Bikira Mariya ngo akaba yarabonekeye aha hantu (...)

Sponsored Ad

Horacio Villegas

Umugabo wahanuye ko Donald Trump azaba perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse akongeraho ko azaba umwami wa Illuminati uzashora Isi mu Ntambara ya 3 y’Isi yose, kuri ubu aratangaza ko azi itariki iyi ntambara izatangiriraho.

Uyu mugabo witwa Horacio Villegas avuga ko nta kabuza iyi ntambara y’isi izatangira ubwo hazaba hibukwa imyaka 100 ishize Bikira Mariya abonekeye abantu b’i Fatima nk’uko bitangazwa na Daily Star. Bikira Mariya ngo akaba yarabonekeye aha hantu inshuro zigera muri 6 mu bihe bitandukanye ariko akaba aheruka kuhabonekera mu 1917.

Villegas rero avuga ko intambara izatangirana no kwizihiza iyo myaka 100 ishize mu mihango itegerejwe ejo bundi mu kwezi gutaha kuwa 13 Gicurasi. Ubwo yasuraga aha hantu mu 1917, ngo Bikira Mariya yatangaje ko intambara ya I y’isi yari irimbanyije icyo gihe, igiye kurangira kandi koko irangira mu mwaka wakurikiyeho.

Uyu mugabo yakomeje abwira Daily Star ko ubutumwa bw’ingenzi abantu bakwiye kumenya mu rwego rwo kwitegura ari uko hagati y’itariki 13 Gicurasi na 13 Ukwakira muri uyu mwaka wa 2017, iyi ntambara ya 3 y’Isi izaba kandi ikazarangira yangije byinshi, inahitanye abantu benshi cyane.

Yakomeje avuga ko hari ibyiswe False Flag mu Cyongereza bizaba kuwa 13 Mata no kuwa 13 Gicurasi, aho yavugaga ko hazaba ibitero bishingiye ku makuru atari ukuri muri Syria no muri Koreya ya Ruguru. Icyo muri Syria cyo kikaba cyarabaye koko havugwa ko ingabo za Syria zakoresheje intwaro z’ubumara nyamara nta gihamya gifatika gihari.

Mu minsi ishize, ngo nibwo uyu mugabo w’umuyoboke w’idini rya Gatulika avuga ko yagize inzozi yabonyemo ibintu bimeze nk’imipira y’imiriro bimanuka biva mu ijuru byikubita ku isi. Avuga ukuntu yabonye abantu birukanka hirya no hino bahunga, akavuga ko ari ikimenyetso cya za missiles zigiye kwibasira imijyi n’abantu hirya no hino ku isi.

Kuwa 13 Gicurasi ubwo ngo Bikira Mariya yabonekeraga ab’i Fatima nk’uko uyu akomeza vuga, ngo yababwiye ko ubusabe bwe bwo kujya guhindura Abarusiya ngo bizere Imana ntibudakurikizwa, Imana izakoresha iki gihugu mu kurimbura Isi.

Bikira Mariya ngo yavuze ko u Burusiya buzakwiza amakosa yabwo ku isi bugateza intambara ndetse bukibasira itorero ry’Imana, abantu beza bakazahorwa Imana ku buryo Nyagasani azagira agahinda gakomeye abona ibihugu bitandukanye biri kurimbuka.

Villegas uvuga ko yizera ko igitero giherutse kugabwa muri Syria na Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyari mu rwego rwa False flag ndetse ngo kikaba cyarabaye John McCain avuye muri iki gihugu, yongeraho ko Koreya ya Ruguru ari yo itahiwe ku rutonde rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa