skol
fortebet

Umugabo watwitse ibibero n’ibice by’ibanga by’umukobwa we ari gushakishwa uruhindu

Yanditswe: Wednesday 29, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Abapolisi bo mu Ntara ya Bungoma, muri Kenya barimo gushakisha umugabo watwitse ibibero n’ibice by’ibanga by’umukobwa we akoresheje ipasi ishyushye, amuziza kuryamana n’abagabo.

Sponsored Ad

Bivugwa ko uyu mugabo yakoze iki gikorwa cy’ubugome ku wa gatandatu hanyuma agahita ahunga, asiga umukobwa we m’ ububabare bukabije.

Umwe mu baturanyi b’uyu mugabo ukekwaho icyaha, Diana Shalyisa, yabwiye K24 Digital ko bumvise imiborogo ikomeye y’umukobwa w’imyaka 16 maze bihutira kumutabara.

Raporo y’abapolisi ivuga ko ukekwaho icyaha yahawe amakuru na bamwe mu baturanyi be ko umukobwa we yishora mu busambanyi n’abagabo bo muri ako gace.

Iki gikorwa cy’ubugome cyamenyeshejwe polisi yo muri ako gace na na muka se w’uyu mukobwa w’umunyeshuri wo mu kiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye.

Uyu mukobwa utaratangajwe amazina yahise ajyanwa kuvurirwa mu bitaro by’aho hafi muri ako gace..

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa