skol
fortebet

Umugabo wishe umukobwa we w’imyaka 7 amuziza kudakora umukoro wo ku ishuri yatawe muri yombi

Yanditswe: Friday 06, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Ku wa mbere tariki 2 Werurwe 2020, polisi ya Uganda yataye muri yombi umugabo akurikiranyweho kwica umukobwa we w’imyaka irindwi amuziza kudakora umukoro wo gukorera mu rugo yari yahawe ku ishuri.

Sponsored Ad

Uyu mugabo ukekwaho icyaha cyo gukubita akica umwana we, yajyanywe kuri sitasiyo ya Polisi mu gihe umukobwa wakubiswe yajyanywe ku ivuriro ariko abaganga bananirwa gucunga imiterere ye niko kumwohereza mu bindi bitaro aho yapfiriye ejo kuwa Gatatu mu gitondo.

Nk’uko ikinyamakuru Daily Monitor kibitangaza, ku wa mbere saa moya z’umugoroba, uyu mugabo ngo yasubiye mu rugo avuye ku mirimo ye yo kubumba amatafari, ageze mu rugo abaza umukobwa we Irene Nambalirwa niba yarakoze umukoro we yahawe ku ishuri, uwo mwana wiga mu mashuri abanza yavuze ko atakoze uwo mukoro.

Polisi ivuga ko uyu mugabo ukekwaho icyaha yakubise umukobwa we bikabije kugeza abaye intere nyuma biza kumuviramo gupfa. Uyu nyakwigendera na se bombi bakaba bari nacumbitse kwa nyirakuru ubyara se.

Onyango ati: “ Mu ka se w’umwana yahamagaye abaturage kugira ngo bamufashe kubuza umugabo we gukubita umukobwa ariko aranga. Abaturage ni bo bahamagaye abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurengera abana n’umuryango i Kawempe kugira ngo bafate uwo mugabo ukekwaho icyaha.”

Ku munsi w’ejo ku wa Gatatu, nyuma y’urupfu rw’uyu mukobwa, umuvugizi wa polisi y’umujyi wa Kampala, Patrick Onyango, yasobanuye ko mu ka se w’umukobwa yagerageje kubuza umugabo we gukubita umukobwa we ariko ntiyamwumva akomeza kumuhondagura.

Onyango yagize ati: “ Twaganiriye na se avuga ko icyo yari agamije atari ukwica umukobwa ahubwo ko ari ukumuhana kubera ko atakoze umukoro ku gihe.“

Uyu mugabo se w’uyu mukobwa yagumye kuri sitasiyo ya Polisi mu gihe iperereza rigikomeje, Onyango kandi yavuze ko ukekwaho icyaha azashinjwa ubwicanyi, kandi ko dosiye ye iri bwoherezwe umuyobozi w’ubushinjacyaha uyu munsi kuwa Kane.

Abaturanyi b’uyu mugabo baganiriye na Daily Monitor, n’umujinya mwinshi bavuze ko atari ubwa mbere uyu mugabo ukubise umukobwa we cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa