skol
fortebet

Umugabo yaciye umutwe umugore we n’umwana we nyuma yo kubisabwa n’umupfumu

Yanditswe: Sunday 17, Feb 2019

Sponsored Ad

Umugabo ukomoka muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo yatawe muri yombi azira guca umutwe umugore we n’umuhungu we uri munsi y’imyaka 18 kuwa Gatanu w’iki cyumweru, nyuma yo kubisabwa n’umupfumu wamubwiye ko nabikora arahita ahinduka umukire.

Sponsored Ad

Uyu mugabo wihekuye akomoka mu gace ka Mahagi mu mudugudu witwa Patole,ngo yabikoze nyuma y’iminsi mike uyu mugore we n’umuhungu we bamuviriyeho inda imwe bamushinja kubana n’ubwandu bwa Virusi itera SIDA,nkuko David Mokili Mungunuti ukuriye umuryango wita ku burenganzira bw’ikiremwamuntu muri RDC yabitangaje.

Abagize umuryango w’uyu mugore baturutse mu kindi giturage bariye karungu,niko guhita batwika amazu arenga 40 muri iki giturage umwana wabo yari atuyemo,barangije batwara umurambo we n’uyu muhungu we nkuko Radio Okapi yabitangaje.

Umwe mu batuye mu cyaro cya Patole yatangaje ko uyu mugabo wari uzwi cyane muri aka gace yaciye imitwe uyu mugore we n’umuhungu we ubwo bari basinziriye.

Ibitekerezo

  • Abapfumu bakorana cyane n’Abadayimoni.Nibo bateza mu isi yose ubwicanyi,ubusambanyi,intambara,etc...Abadayimoni nibo bahaga interahamwe imbaraga ngo bice abantu benshi.Abadayimoni kandi bakoresha cyane amadini y’ikinyoma Bible yita "Babuloni Ikomeye".Tujye twirinda abapfumu n’abandi bantu bose bakoreshwa nabo.Tujye dushishoza mbere yo guhitamo idini dusengeramo,tubanze twige Bible neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa