skol
fortebet

Umugabo yafashwe ari kugaburira abakiliya be inyama z’umusaza yishe

Yanditswe: Thursday 01, Nov 2018

Sponsored Ad

Umugabo witwa Prasit Inpathom ufite restaurant mu mujyi wa Bangkok muri Thailand ari guhigwa bukware na polisi nyuma yo gufatwa n’abakiliya be ari kubagaburira inyama z’umusaza w’imyaka 61 yari amaze kwica.

Sponsored Ad

Uyu mugabo nyiri restaurant iteka ibyokurya byiganjemo ibimera ndetse n’inyama,yavumbuwe n’abakiliya be ubwo yari amaze kubagaburira inyama z’umuntu ,bahita babimenyesha polisi.

Aba bakiliya ba restaurant ya Lat Krabang muri Bangkok, bahawe inyama zitandukanye n’izi ngurube bari basanzwe barya niko kujya kubibwira polisi,iza gukora iperereza basanga mu kimoteri harimo umurambo w’umusaza wishwe bakamubaga.

Nyiri iyi restaurant, Prasit Inpathom yahise ahunga ubwo ubugome bwe bwari bumaze kujya ahagaragara ndetse kuri ubu ari guhigwa bukware na polisi.

Prasit Inpathom aheruka kugaragara mu ruhame ku wa 21 Ukwakira uyu mwaka ubwo yari ari gusangira agasembuye n’umuvandimwe we.

Uyu musaza w’imyaka 61 wishwe na Prasit Inpathom akamugaburira abakiliya,yishwe akubiswe icyuma ku mutwe ndetse aterwa icyuma mu nda inshuro 6 nkuko ibitangazamakuru byo muri Thailand,byabitangaje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa