skol
fortebet

Umugabo yahanutse mu ndege ya Kenya Airways iri kugenda yikubita hasi arapfa

Yanditswe: Tuesday 02, Jul 2019

Sponsored Ad

Birakekwa ko umugabo yahanutse mu ndege yarimo yururuka igwa ku kibuga cy’indege cya Heathrow mu Bwongereza, umurambo we ukaba wabonetse mu busitani bw’urugo ruri hafi.

Sponsored Ad

Umurambo w’uyu mugabo wabonywe ku cyumweru nimugoroba. Birakekwa ko yahanutse mu gice cy’amapine y’indege ya Kenya Airways yari ivuye i Nairobi igeze i London nk’uko polisi ibivuga.

Uturiye ikibuga cy’indege, yavuze ko uyu muntu yaguye kuri metero imwe gusa hafi y’umuturanyi we warimo yota izuba.

Uyu mugabo utifuje gutangazwa, yavuze ko yumvise ikintu kituye hasi agahita arebera mu idirishya riri hejuru akabona umurambo w’umuntu n’amaraso yuzuye hose mu busitani.

Yagize ati: "Nahise nsohoka, umuturanyi wanjye nawe yahise asohoka kuko yari afite ubwoba bwinshi".

Polisi yavuze ko igiye gukora iperereza, ariko kugeza ubu urupfu rw’uyu muntu ivuga ko itarushidikanyaho.

Kenya Airways yatangaje ko indege bivugwa ko uyu mugabo yahanutsemo yagenzuwe bagasanga nta kibazo na kimwe yagize.

Gusa ubwo yari imaze kugera hasi ngo basanze igikapu, amazi n’ibiryo mu mwanya ubamo amapine y’indege.

Umuvugizi w’iyi kompanyi yavuze ko urugendo rwa Nairobi - London rureshya na kilometero 6,840 rumara amasaha umunani n’iminota 50, ko bibabaje kuba umuntu yarugiyemo mu buryo budakwiye.

Yagize ati: "Birababaje kuba umuntu yihishe ku ndege akahaburira ubuzima. Kenya Airways iri gukora iperereza kuri iki kibazo".

Urupfu nk’uru si ubwa mbere rubaye ku kibuga cy’indege cya Heathrow i London.

Mu 2015, hari umugabo basanze hejuru y’inzu yapfuye naho mugenzi we amerewe nabi cyane mu gihe bombi bari bihishe ku ndege ya kompanyi ya British Airways yari ivuye Johannesburg ijya i London.

Mu 2012, undi mugabo basanze yapfuye ari mu gice kibikwamo imizigo mu ndege ubwo yari igeze Heathrow ivuye Cape Town muri Afurika y’Epfo.

Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa