skol
fortebet

Umugabo yajugunye hasi umwana we ari hejuru y’inzu mu rwego rwo kwigaragambya kuri Leta

Yanditswe: Friday 13, Apr 2018

Sponsored Ad

Umugabo ukomoka muri Afurika y’Epfo yahagaze hejuru y’inzu ajugunya umwana we w’umukobwa we hasi, ku bw’amahirwe abapolisi bamufata atarikubita hasi,mu rwego rwo kwigaragambya kuri Leta y’iki gihugu ishaka gusenya agace batuyemo.

Sponsored Ad

Uyu mugabo utuye ahitwa Port Elizabeth muri Afurika Y’Epfo, yababajwe ni uko bashaka kubimura aho batuye bakahasenya kubera ko imyubakire yabo itakigezweho,niko gufata umwana we w’umukobwa amuugunya hasi abapolisi bari hasi baramufata ataragwa hasi.

Uyu mugabo utavuzwe izina w’imyaka 38,yuriye inzu ye agera ku gisenge afashe umwana we w’umukobwa ahita amujugunya hasi kugira ngo yereke abashaka kubimura ko batabyishimiye.

Leta ya Afurika y’Epfo irashaka gusenya inzu z’ahitwa Kwadwesi muri Port Elisabeth kubera ko zubatswe mu kajagari bakahashyira imiturirwa.

Abapolisi bagerageje kubuza uyu mugabo kujugunya umwana we hasi aranga aba ibamba ahita amurekurira hasi ku bw’amahirwe bamufashe ataragera hasi ndetse nta kibazo yagize.

Polisi yahise yambika amapingu uyu mugabo niko kumujyana muri gereza aho agomba gukurikiranwaho icyaha cyo kugerageza kwica umuntu.


Ibitekerezo

  • Igicucu! Ubwo se yahimaga Leta cyangwa yihekuraga. Nta mpuhwe agira pe.

    Sauvage!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa