skol
fortebet

Umugabo yajugunye umwana we mu itanura ry’umuriro arapfa

Yanditswe: Thursday 20, Sep 2018

Sponsored Ad

Umunya Kenya witwa Joseph Ndirangu ukomoka muri Kenya mu ntara yitwa Nakuru yatawe muri yombi azira kujugunya umwana we w’imyaka 3 mu muriro yari acanye amuhoye ko nyina yamusuzuguye.

Sponsored Ad

Uyu mugabo yavuye mu kabari yasinze niko gutangira gushwana n’umugore we Margaret Wairimu mu kumwihimuraho ahita yirukira ku buriri bw’uyu mwana we wari usinziriye aramuterura amujugunya mu itanura ry’umuriro bari bacanye.

Polisi yo mu gace uyu mugabo atuyemo yatangaje ko uyu mugabo wari utwitse amakara,yasize ifuru yigira kunywa agacupa agaruka mu rugo saa moya n’igice z’ijoro,nibwo yatangiye gutukana n’umugore we bapfa ibibazo by’umuryango byarangiye afashe umwana we amugira igitambo cy’ibibazo bye n’umugore we.

Polis yakomeje ivuga ko uyu mugore yabonye umugabo we Ndirangu atwaye umwana we,aramukurikira kugira ngo atabare uyu mwana,gusa ntibyamukundiye kuko byarangiye apfuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa