skol
fortebet

Umugabo yakorewe iyicarubozo nyuma y’imyaka 10 afashwe ari kunywera inzoga mu bukwe

Yanditswe: Thursday 12, Jul 2018

Sponsored Ad

Umugabo ukomoka muri Iran wafatiwe mu bukwe ari kunywa ubwo yari afite imyaka 14,yakubiswe inkoni aziritse ku giti yambaye ubusa,akorerwa iyicarubozo rikomeye nyuma y’imyaka 10 afashwe.

Sponsored Ad

Uyu mugabo yashinjwe n’ubushinjacyaha ko yarenze ku mategeko y’idini ya Isilamu akanywera inzoga mu bukwe ubwo yari afite imyaka 14,byatumye akubitwa inkoni zigera kuri 80 yambaye ubusa n kugira ngo bibere isomo abandi.

Uyu mugabo yashyizwe ku karubanda mu mujyi wa Kashmar,azirikwa ku giti yambaye ubusa arakubitwa karahava kubera kunywera inzoga mu bukwe ubwo yari afite imyaka 14 kandi bidakwiriye gukorwa n’umuyisilamu.

Ubwo aya mafoto y’uyu mugabo wakubiswe cyane yajyaga hanze,umuryango uvugira ikiremwamuntu wa Amnesty International wamaganye iri yicarubozo ndetse ivuga ko iki gihano ari indengakamere aho yibaijije impamvu aba bayisilamu bahisemo kumukubita nyuma y’imyaka 10 icyaha gikozwe.

Umushinjacyaha wo mu gace ka Kashmar yavuze ko kunywera inzoga mu bukwe k’uyu mugabo kwateje akavuyo katumye umwana w’imyaka 17 ahasiga ubuzima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa