skol
fortebet

Umugabo yakubise ibuye n’icyuma umukunzi we kugeza amwishe

Yanditswe: Wednesday 25, Apr 2018

Sponsored Ad

Umugabo witwa Dean Lowe w’imyaka 33 ukomoka mu Bwongereza,yakubise umukunzi we witwa Kirby Noden w’imyaka 32 ibuye n’inkoni y’icyuma kugeza apfuye ahita ajya kumuta mu kimoteri.

Sponsored Ad

Uyu mugabo wishe uyu mukunzi we mu mwaka ushize amwiciye mu cyumba bararagamo nkuko byatangajwe n’umushinjacyaha.

Noden wishwe n’umukunzi we

Ubwo bari baryamye,uyu mugabo yakubise umukunzi we babanaga mu nzu yabo iherereye ahitwa Marazion, Cornwall, mu Bwongereza.

Umushinjacyaha yavuze ko iki cyaha cyakozwe muri Mutarama umwaka ushize ubwo uyu Lowe yakubitaga uyu mukunzi we babanaga mu nzu akoresheje ibuye n’inkoni y’icyuma aramwica arangije amujyana kumuta mu kimoteri.

Uyu mushinjacyaha yavuze ko amaraso y’uyu mugore yuzuye ku buriri ndetse n’ibi bikoresho yamwicishije byaragaragaye ubwo abashinzwe umutekano binjiraga muri iyi nzu uyu mugore yiciwemo.

Nyuma yo kwica uyu mugore,Lowe yatangiye kwandikira umuryango we ko yasanze umurambo we uryamye hasi,nabo bahamagara polisi isanga ariko bimeze.

Uyu Lowe n’uyu wahoze ari umukunzi we yishe,bari bazwiho gukoresha ibiyobyabwenge ndetse no kunywa inzoga nyinshi aho uyu mugabo yiteraga imiti yongera imbaraga.

Ibitekerezo

  • birababaje Kweri aho umuntuyica umugore

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa