skol
fortebet

Umugabo yarokowe idubu ryari rimumaranye ukwezi ritegereje kumurya nyuma yo kumuvuna umugongo [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 27, Jun 2019

Sponsored Ad

Umugabo w’Umurusiya witwa Alexander, usa n’abagore yaciye ibintu ku isi yose kubera ukuntu yakuwe mu nzara z’idubu [bear] ryari rimaze igihe kingana n’ukwezi rimubitse mu isenga ryayo,ritegereje kumurya.

Sponsored Ad

Abatabazi basanze uyu mugabo usa n’abagore aryamye mu isenga [umwobo ubamo inyamaswa z’ishyamba] yari amazemo ukwezi,iri dubu ritegereje kumurya.

Uyu Murusiya yavuze ko iri dubu ryamuvunye umugongo,riramukurura rimuzana muri iri senga ryaryo kugira ngo rimwibikire kugeza igihe rizasonza rikamurya.

Alexander yavuze ko kugira ngo abeho yanywaga inkari ze mu gihe kingana n’ukwezi kose ategereje ko iri dubu rimwica rikamurya.

Uyu mugabo benshi bise umuzimu ugenda,yavumbuwe n’imbwa zahigaga muri aka gace kitwa Tuva kegereye umupaka w’Uburusiya na Mongolia,zamuguyeho ziramoka zihamagara ba shebuja.

Aba bahigi bakibona uyu mugabo bagize ngo yarapfuye umurambo we wumishijwe n’izuba ariko bamukozeho babona ni muzima.

Mu mashusho yashyizwe hanze,yagaragaje uyu mugabo amaraso yaramwumiyeho,afite umwanda mwinshi,umubiri we warabaye umweru ndetse yarananutse bikomeye.

Ubwo uyu mugabo wari wishwe n’isari yabazwaga izina rye yavuze bigoranye ko yitwa Alexander,ahita ajyanwa kwa muganga vuba na bwangu.

Abaganga bavuze ko Alexander ashobora kuvuga,kuzamura amaboko ye,kureba ariko atabasha kugenda ndetse yahungabanye.

Alexander yabwiye abamutabaye ko yari amaze ukwezi aba muri iyi senga yashyizwemo n’idubu.






Alexander wakuwe mu nzara z’idubu yari amazemo ukwezi

Ibitekerezo

  • Biteye agahinda uretse ko binashimishije kubera ko yarokotse.Mu is nshya dusoma muli 2 Petero 3:13,tuzabana amahoro n’inyamaswa zose nkuko Yesaya 11:6-8 havuga.Kugirango umuntu azabe muli iyo paradizo,Imana imusaba ibintu 2: Kureka ibyaha no kutibera mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo tugashaka n’Imana.Imana yashyizeho umunsi w’imperuka,ubwo izahindura ibintu.It is a matter of time.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa