skol
fortebet

Umugabo yatawe muri yombi yamatanye n’umukozi wo mu rugo

Yanditswe: Friday 01, May 2020

Sponsored Ad

skol

Muri Kenya umugabo yahuye n’uruva gusenya ubwo yacaga inyuma umugore we maze iyububa ikaza kubonwa n’ihagaze, kuko yaje gufatwa nyuma y’aho igitsina cye cyaje kwanga kurekurana n’icy’uwo basambanaga.

Sponsored Ad

Nkuko ikinyamakuru Nairobi News cyabitangaje, iby’uyu mugabo n’umukozi basambanaga byaje kumenyekana ubwo bamwe mu bakiriya ba hoteli barimo iherereye mu mujyi muto wa Kitale, bumvaga urusaku rwinshi rw’abantu ruturuka mu cyumba cya hoteli niko guhita batabaza inzego z’umutekano.

Polisi yahise ihagera isanga umugabo n’uwo mugore basambanaga bamatanye ntawakwiyaka undi. Polisi yahise itumizaho abaganga ngo bagerageze kubatandukanya. Iki knyamakuru gikomeza kivuga ko uyu mugabo yaje i Kitale mu bikorwa by’ubucuruzi, akaba yari yarasize umugore we i muhira mujyi wa Lodwar.

Nkuko amakuru akomeza abivuga, imbaga y’abantu ikimara kumenya ibyabaye yahise ihurura yuzura aho abo bombi bafatiwe na polisi kugeza nubwo polisi byayibanye ikibazo ikaza kurasa mu kirere kugira ngo ibashe gutatanya abari baje kwihera ijisho kubyabaye.

Uyu mugabo n’uwo basambanaga batawe muri yombi babashyira mu modoka ya polisi bakimatanye, nuko bajyanywa kuri sitasiyo yari hafi aho aho nyuma bashoboye kubona ubatandukanya.

Amakuru akaba avuga ko umugore w’uwo mugabo ariwe wagize uruhare kuri uko kumatana nyuma yo kumenya ko umugabo we ajya amuca inyuma, ngo yagiye ku murozi amusaba ko yazamufasha agafata umugabo we. .

Ibi bikaba byarahamijwe nuko uwo mugabo uroga bivugwa ko ari we wabikoze kuko ngo nyuma ni na we wagaragaye ari kubatandukanya ubwo abaganga byari byabananiye.

Ibitekerezo

  • Ubusambanyi,nubwo bukorwa na millions and millions z’abantu mu rwego rwo kwishimisha,butera ibibazo byinshi bikomeye : Gufungwa,Ubwicanyi,Kurwana,Inda zitateganyijwe,Sida,kwiyahura,gukuramo inda,guhotora cyangwa kujugunya umwana wabyaye,gusenya ingo ku bashakanye,etc…Si ibyo gusa,kubera ko bizabuza abikora kubona ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ibibazo byinshi isi ifite biterwa nuko abantu batuye isi basuzugura Imana.Niyo mpamvu nayo yashyizeho umunsi w’imperuka,kugirango izabakure mu isi,isigaze abayumvira gusa.Byisomere muli Imigani 2:21,22.Mwibuke ko ku gihe cya Nowa Imana nabwo yarimbuye millions nyinshi z’abantu bose bali batuye isi,hakarokoka gusa abantu 8 bumviraga Imana.Ni Yesu ubwe wahamije iyo nkuru,hanyuma avuga ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi w’imperuka.Nabwo hazarokoka abantu bake cyane nkuko byagenze igihe cya Nowa.

    Interested! ((

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa