skol
fortebet

Umugabo yarashe mukuru we n’umugore we nyuma yo kubafata bari gusambanira mu nzu ye

Yanditswe: Saturday 10, Nov 2018

Sponsored Ad

Umugabo wo w’Umurusiya witwa Oleg Kirkunov w’imyaka 54 y’amavuko ,yafashe umugore we ari gusambanira n’umuvandimwe we mu nzu ye,kwihangana biramunanira ahita abarasa bombi barapfa.

Sponsored Ad

Oleg Kirkunov yemereye polisi ko ariwe wiyiciye umugore we na mukuru we nyuma yo kubasanga bari guterera akabariro mu nzu ye mu rukerera.

Umugore w’uyu mugabo witwa Olga Sukhanova w’imyaka 44,usanzwe azwi ho ubuhanga mu byerekeye gufotora,yasanzwe mu nzu ye yarashwe mu mutwe ndetse n’uyu mugabo bari bari gusambana amuryamye ku ruhande.

Oleg yabwiye Polisi ko mukuru we w’imyaka 65 witwa Evgeny yari yabasuye,baramuzimanira ndetse basangira n’agasembuye,hanyuma ajya kuryama akangutse asanga umugore we ntabwo bararanye niko kujya kumushaka,yumva ari gusambanira na mukuru we mu kindi cyumba arabarasa.

Uyu mugabo usanzwe ari umuhigi,yabwiye polisi ko kwihangana byamunaniye ahita akurayo rumenamabuye yifashishaga ahiga arabarasa bombi ndetse iyi mbunda yasanzwe mu cyumba aba bombi biciwemo.

Oleg akimara kwica umuvandimwe we n’umugore we,yahise ahamagara polisi ababwira ko abishe nyuma yo kubafata bari gusambanira mu nzu ye.

Polisi yavuze ko uyu mugabo agomba gufungwa kugeza ku wa 04 Mutarama 2019,akagezwa imbere y’urukiko rukamukatira urumukwiriye.

Ikibabaje ni uko uyu muvandimwe wa Oleg yaje gusambanya umugore we,asize mu rugo uwo bashyingiranywe.


Oleg ni imbunda yakoresheje yica umugore we n’umuvandimwe we

Ibitekerezo

  • UBUSAMBANYI bugira ingaruka nyinshi cyane:Kwicana,kwiyahura,gutandukana n’uwo mwashakanye,etc...Nubwo imana ibitubuza,ntacyo bibwiye abantu.Birayibabaza cyane.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma batabona ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa