skol
fortebet

Umugabo yatamaje umugore we ubwo bari mu bukwe agaragaza amashusho ye arimo kumuca inyuma

Yanditswe: Sunday 05, Jan 2020

Sponsored Ad

skol

Umugabo wo mu Bushinwa, yatunguranye mu minsi ishize yereka abari bamutahiye ubukwe amashusho agaragaza umugore we aryamanye na murumuna w’uwo mugabo.

Sponsored Ad

Ayo mashusho amara iminota itanu yeretswe inshuti n’abavandimwe bari batashye ubukwe, umusore agamije gushyira hanze umugore we wari umaze iminsi amuca inyuma akaryamana na murumuna we.

Bivugwa ko ubwo bukwe bwabereye mu Ntara ya Fujian mu Bushinwa, ku munsi wakurikiye Noheli ya 2019.

Amashusho yafashwe agaragaza abageni batambuka bagahagarara imbere aho bateguriwe kwicara.

Mu kanya gato, uyoboye ibirori arahaguruka, akabwira abitabiriye ko bagiye kureba amashusho agaragaza uko abageni babo bakuze. Mu gihe abantu bagitegereje ko amashusho y’uburyo abageni bakuze agaragazwa, batungurwa no kubona amashusho y’urukozasoni, umugore ari gukora imibonano mpuzabitsina na murumuna w’umugabo.

Amashusho yakwirakwijwe kuri Internet, yongera kugaragaza umugabo abwira umugore ati “wakekaga ko ntazabimenya? Umugore agahita ajugunya indabyo ku mugabo, abo mu muryango bakaza kubakiza.

Ibinyamakuru birimo Daily Mail bivuga ko abo bageni bari bamaze imyaka ibiri bakundana. Bivugwa ko umugabo yaje kuvumbura amabi y’umugore we ubwo yashyiraga ibyuma bifata amashusho mu nyubako bari bagiye kwimukiramo mbere yo kuyivugurura.

Bivugwa kandi ko uwo mugore yari atwite inda y’amezi atandatu.

Ubusanzwe uwo mugabo n’umugore we ngo ntibari babanye neza ari naho murumuna we yuririye atangira umubano w’ibanga n’uwo mugore kuko akenshi ari we wazaga kubakiza bashwanye no kubunga.

Ibitekerezo

  • Abashakanye bacana inyuma babarirwa muli za millions.Muli France,abagore 30% bavuga ko baciye inyuma Abagabo babo.Nubwo abantu millions and millions z’abantu bakora ubusambanyi mu rwego rwo kwishimisha,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Ariko ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.It is a lack of wisdom.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa